Nta kure Imana itakura umuntu! Killaman yerekanye inzu ya kera umugore we yabagamo katarafatwa ndetse n’iyubu basigaye babamo arangije agira inama abantu bashakanye bashaka gutera Imbere
Umukinnyi wa Filime Yannick wamenyekanye nka Killaman, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikira ifoto y’inzu itangaje umugore we yabagamo mbere yuko bicamo, bakiri mu buzima bugoye.
Iyi nzu ni iyo umugore wa Killaman yabagamo ubwo yari yariyemeje kujya gutura muri Uganda, Killaman we yasigaye mu Rwanda mu rwego rwo gushaka ubuzima. Umugore nawe yagiye kuko mu Rwanda ubuzima bwari bwanze.
Icyo gihe bari bafite umwana umwe, ajyana na Mama we, bagezeyo babaho ubuzima bukakaye kandi bubi, ndetse mu gihe bamaze yo k’imyaka itatu, nta narimwe bigize barya kabiri ku munsi, cyangwa ngo Killaman abasure kuko ntabushobozi yari kubona bugerayo.
Gusa mbere yuko batandukana ngo umwe ajye muri Uganda undi agume mu Rwanda, bahanye isezerano ko batazahemukirana, ndetse Killaman yasezeranyije umugore we ko azamuhesha ishema imbere y’isi yose.
Nyuma y’igihe ndetse no gukora cyane, baje kongera kubana mu Rwanda ndetse bakomeza gukorera hamwe, gushyigikirana ndetse no gukundana, ibyo byose byatumye bagera ku byo bagezeyo ubu.
Killaman kandi yagiriye inama abakundana bashakanye cyangwa bagiye kurushinga niba bashaka gutera imbere.
Ati ” 1:mukundane ntaburyarya
2: Mwubahane
3: Umugabo atinye umugore we n’umugore atinye umugabo we
4: Mwizerane
5: Muterane ingabo mubitigu
6: Buri munsi jya wibutsa umukunzi wawe ko ariwe byiringiro byawe
7: Iteka ujye wibutsa umukunzi wawe ko umukunda
8: Uzakunde umuryango w’umukunzi wawe nkuko ukunda uwawe
9: Ntuzagire ibanga na rimwe uhisha umukunzi wawe!
10: Iteka uzahore werekana impinduka mu rukundo rwanyu ndetse n’ikizere cyuko hari icyo muzageraho murakoze.