Kuri uyu wa kane tariki ya 1 Kanama 2024, umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ndetse akaza kwegukana ikamba ry’igisonga cya Mbere cya miss Rwanda 2021, Akaliza Amanda yasezeranye imbere y’Amatekegeko.
Uyu mukobwa uri muri bamwe beza bitabiriye iri rushanwa, yasezeranye n’umugabo we witwa Jonas. Umuhango wo gusezerana imbere y’Amategeko ni umuhango wabereye i Kigali mu murenge wa Kimihurura.
Mu mwaka wa 2022 nibwo uyu mukobwa Akaliza Amanda, yatangiye kujya asangiza amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe na Jonas, ndetse bagaragaza ko bishimanye mu rukundo.
Nyuma muri Kanama 2023, uyu Jonas yaje gusaba Akaliza ko yazamubera umugore w’ibihe byose, Akaliza nawe nta kuzuyaza yarabyemeye.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze uyu mukobwa yagize ati “Ubu navuye ku isoko, sinzi ko nzabasha gutegereza igihe nzabana n’uyu mugabo Imana yandemeye … wangize umukobwa uhora wishimye nanjye nkwijeje kuzakubaha … nkwijeje kandi kuzagukunda iteka ryose.”
Nyuma Jonas yaje kwerekana umukobwa mu muryango w’iwabo ndetse na Amanda nawe yerekana Jonas Iwabo.
Ababyeyi bahaye umugisha urukundo rwabo nabo biyemeza kuzabana akaramata ndetse biyemeza kubyemeza imbere y’amategeko n’imbere y’Imana, kuri ubu bamaze gusezerana imbere y’amategeko hasigaye gusezerana imbere y’Imana.