Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Hari abakoraga akazi ko mu rugo n’abacuruzaga amagi mu ndobo! Dore akazi bamwe mu byamamare byo mu Rwanda bakoraga mbere yo kwamamara

Abantu benshi babona ibyamamare bikomeye, ntibatekereze ko nabo kera mbere yo kwamamara bahoze ari abantu baciriritse, ndetse benshi muri bo usanga barabayeho ubuzima bukakaye kubera gushaka ubuzima. Muri iyi nkuru uraza kubona bamwe mu basitari uzi bakomeye ndetse utungurwe n’imwe mu mirimo bakoraga mbere yo kwamamara.

1. DANNY VUMBI : Dany Vumbi umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane kubera indirimbo zabo zitandukanye, mbere yuko yamamara kubera umuziki yabanje kuba umwarimu, ndetse yaje no kuba umuyobozi.

Uyu mugabo, mu mwaka wa 2005 yabaye mwarimu w’imibare ku ishuli rya APADE Kicukiro ndetse n’ahandi yabanje kwigisha.    Mu mwaka wa 2006 yaje kuva mu bwarimu ajya kuba umuyobozi. Aho guhera muri 2006 kugeza 2010  yabaye Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Kintobo mu karere ka Nyabihu.

2. KALISA ERNEST: Kalisa Erenest nawe ari mu byamamare byatangiye gushaka ubuzima kera, aho mu mwaka wa 1997 akigera I Kigali avuye I Rusizi yabanje gukora akazi ko mu rugo. Mu mwaka wa 2000 yatangiye gukora ako kogosha abantu muri karitsiye. Mu mwaka wa 2001  yagiye kuba umunyonzi ku igare atwara abantu nibintu akishyurwa igiceri cya 50. Mu mwaka wa 2004 nibwo Yatangiye gukina filime.

3. NIYITEGEKA GRATIEN : Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu ruganda rwa Cinema Nyarwanda ndetse uri mu bayigejeje ku rundi rwego, mbere yuko yamamara yabanje kuba umwarimu wa Biology ku bigo bitandukanye.  Uyu yabaye umwarimu ku kigo cya Fawe girls school na St Ignace Mugina ndetse n’ibindi bitandukanye.

Uyu mugabo wamenyekanye ku mazina menshi arimo Sekaganda, Seburikoko, Papa Sava ,n’andi, yakoraga akazi ko kwigisha mu mwaka wa 2008, amaze kwinjira mu gukina filime, yaragakomeje ndetse arabifatanya. Mu mwaka wa 2015 nibwo yaje kuva mu kazi ku bwarimu ashyira imbaraga nyinshi mu gukina filime.

4. CLAPTON KIBONGE: Uyu nawe yamenyekanye cyane mu gukina filime Nyarwanda, nawe ni umwe mu byamamare byakubiswe n’ubuzima mbere yo kwamamara ndetse yakoraga uko ashoboye kose kugirango abone amaramuko.

Uyu mu mwaka wa 2012 yacuruzaga amagi atogosheje mu mujyi wa Kigali. Yaranguraga amagi akayatogosa ubundi akayaha umwana akajya kuyacuruza, akaza kumuverisa amafaranga 1500 Rwf.

5. PATY HABARUGIRA : Uyu nawe yamenyekanye cyane mu itangazamakuru , PATY yahoze akora mu itangazamakuru gusa mbere yuko yerekeza kuri RTV yabanje gukora kuri Radio Maliya Rwanda.

Gukora kuri Radio Mariya Rwanda yabifatanyaga no kwigisha, aho muri 2008 yari umwarimu ku ishuli rya pirimeri rya Ecole Saint August riri i Muhanga, mu mwaka wa 2012 nibwo kujya kuri RTV.

6. SHADDYBOO : Uyu ni umwe mu badamu bazamuye Showbiz Nyarwanda cyane ndetse batuma imenyekana ku ruhando mpuzamahanga. Uyu mbere yuko yinjira muri Showbiz ngo abe icyamamare, mu mwaka wa 2012 yacuruzaga ibikoresho bya Electronic mu Mujyi wa Kigali, nyuma muri 2013 yaje kwinjira muri Showbiz aza kwamamara.

7. MUCYO ANTA : Uyu nawe ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane. Mu mwaka wa 2008 uyu mugabo yakoraga muri Nakumatt ari umucuruzi, nyuma kubera gukora neza yaje kuzamurirwa urwego agirwa Marketing manager.

Uyu mugabo yari ari mu bantu bahembwaga menshi muri iyo myaka kuko yahembwaga ibihumbi 60 Rwf, kandi muri icyo gihe yari menshi bishoboka. Nyuma yaje kubivamo arinabwo mu mwaka wa 2013 yatangiraga itangazamakuru.

8. FATAKUMAVUTA : Uyu yamenyekanye cyane mu itangazamakuru. Uyu mugabo yasoje segonderi muri 2009 ava ku itorero muri 2010, umusekirite wakodeshaga iwabo yamugiriye inama yo kuba nawe yaba umusekirite kuko byajya bimufasha kubona ibyo acyeneye. Yakomeje akora igisekirite ariko nyuma aza kukivamo 2012 ari nabwo yinjiye muri Showbiz, ndetse agenda amenyekana aza kuba umunyamakuru.

Ni bimwe bajya bavuga ngo nta kure Imana itakura umuntu, aba nabo ni bamwe mu rugero rwiza ko abakomeye babanza guca mu bikomeye.

Story from Galadiyatoro

 

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments