Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Dore bamwe mu byamamare bacikirije amashuli ariko bakagafata bikomeye

Hari bamwe mu byamamare Nyarwanda bakunzwe n’abantu benshi ndetse bagafashe, gusa bakaba baracikirije amashuri. Abo ni aba bakurikira.

1. NIZZO KABOSS : Yacikirije amashuli ye ageze mu mwaka wa gatatu muri segonderi mu 2006. 2007 nibwo yahise yinjira mu muziki hamwe nitsinda rya Urban Boyz.

2. SACHA KATE: Yacikirije amashuli ye ageze mu mwaka wa kabiri muri segonderi mu 2007. Nyuma yaho yinjiye muri Showbiz aho muri 2010 yabaye igisonga cya 2 muri Miss Nyarugenge.  Yabaye Umuhanzikazi ndetse akajya no muri video zindirimbo za bahanzi. Nyuma yaho Yatangiye kujya abona ibiraka byo kwamamaza aho yamamarije ama sosiyete nka MTN nayandi.

3. MAKONIKOSHWA : Yacikirije amashuli ye ageze mu mwaka wa mbere muri segonderi. Yahise yinjira mu gukina Umupira aho yakinnye mu kiciro cya kabiri ndetse nicyambere muri Uganda. Yaretse Umupira kubera ibiro bicye yari afite. Nyuma yaho mu 2003 nibwo yinjiye mu muziki.

4. ISIMBI NOELLINE : Yacikirije amashuli asoje umwaka wa mbere muri segonderi. Nyuma yaho yahise ashaka ibyangombwa ajya muri Africa yepfo aho yakoze akazi k’ubumansuzi akareka ubwo yagarukaga mu Rwanda mu 2018 aje guhatana muri Miss Rwanda. Ubu Uyu munsi akina filime zabakuze

5. MUNYANSHOZA DIEUDONNE : Yasoje amashuli abanza nyuma yaho yihugura mu ishuli rya kibogora ibijyanye n’ububaji yatangiye kubikora mu 1989 aza kubihagarika mu 1993 agiye ku rugamba rwo kubohora igihugu. Yabaye Umusirikare kuva 1993 kugeza mu 2016 ubwo yajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru.

6. ERIC SENDERI : Yasoje amashuli abanza nyuma yaho yihugura imyaka itatu mu mashuli yimyuga. Yabihagaritse mu 1993 agiye ku rugamba rwo kubohora igihugu. Yabaye Umusirikare kuva 1993 kugeza mu 1997. Ajya mu buzima busanzwe. 2013 yihuguye mu ndimi ubu avuga neza icyongereza.

7. KALISA ERNEST : Yacikirije amashuli asoje umwaka wa gatatu muri pirimeri. Nyuma yaho yahise aba mucoma i kamembe. Nyuma yaho Yaje kwihugura mu gutwara moto abikora abikunze aza kubireka mu 1997 ubwo yazaga I Kigali.

8. NDAYISENGA VALENS: Yacikirije amashuli ageze mu mwaka wa kabiri muri pirimeri.
Nyuma yaho yatangiye gukora ikinyonzi abihagarika mu 2012 yinjiye muri Tour du RWANDA. Ubu aba USA.

Story from Galadiyatoro

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments