Friday, May 23, 2025
Friday, May 23, 2025
spot_img
HomePolitikeIbyabaye kuri Gen. Masunzu nyuma yuko amanutse ku mirongo y’imbere ku mbuga...

Ibyabaye kuri Gen. Masunzu nyuma yuko amanutse ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba aje guhangana na M23 akubutse i Kisangani.

Ku cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025, imirwano ikomeye yabereye muri teritware ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo barimo FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo barwanye n’umutwe wa M23.  

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Lt General Pacifique Masunzu ubwe yamanutse ku mirongo y’imbere ku rugamba aho imirwano irimo kubera, ariko n’ubwo yari ahari ku giti cye, ingabo ze zaratsinzwe, zinirukanwa mu bice bimwe byari biri mu maboko yazo birimo Buleusa n’inkengero zayo. 

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga, M23 yakubise izo ngabo zihagarariwe na Masunzu, wari waturutse i Kisangani ku ntera y’ibirometero amagana, aho icyicaro cya zone ya gatatu ayoboye giherereye.  

Yamanutse ku rugamba mu rwego rwo kongerera ingabo ze imbaraga, ariko ibyo ntacyo byatanze kuko M23 yakomeje kuzirusha imbaraga no kuzambura ibice yari isanzwe icungira umutekano. 

Lt Gen Masunzu ni umwe mu basirikare bakuru ba FARDC, aho yahawe kuyobora zone ya gatatu kuva mu mpera za 2024, avuye ku buyobozi bwa zone ya kabiri ifite icyicaro i Lubumbashi mu cyahoze ari Katanga.  

Nubwo afite izo nshingano zikomeye, si ubwa mbere amanuka ku rugamba ingabo ze zigatsindwa, kuko no mu kwezi kwa kabiri 2025 yagiye i Bukavu, ariko ingabo ze ziratsindwa na M23, ndetse ibasha no kugera mu mujyi wa Bukavu mbere y’uko asubira i Kisangani, nyuma y’uko yari yanahungiye i Uvira. 

Imirwano yo muri Walikale ikomeje gukaza umurego ndetse bivugwa ko M23 iri kwerekeza ku kigo cy’ingenzi kiri muri iyi teritware, aho mbere yari yarakigezemo ariko ikagisohokamo bitewe n’ibiganiro by’imishyikirano na Leta ya Congo. 

Ibi bibaye mu gihe hari ibiganiro by’amahoro biri kuba i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bihuriyemo u Rwanda na Congo Kinshasa, hagamijwe guhosha intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kongera icyizere hagati y’ibihugu byombi.  

Hari kandi n’andi masezerano y’agahenge yari yarashyiriweho umukono i Doha muri Qatar, ariko imirwano ikomeje kurenga kuri ayo masezerano. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe