Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Leta hari imihoro irimo guha imbonerakure (urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD), nyuma yo kuyitumiza mu Bushinwa.
Kuva mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo iyo mihoro yatangiye gutangwa, nk’uko ikinyamakuru Le Mandat kibivuga.
Iki gitangazamakuru kivuga ko ku wa 18 Werurwe ari bwo iyo mipanga yinjijwe mu Burundi itwawe n’amakamyo afite plaques zo muri Tanzania.
Ayo makamyo kugira ngo yemererwe kwinjira mu Burundi ngo byabanje kugorana, bijyanye n’uko abari bayatwaye banze kwereka abakozi b’ikigo OBR (gishinzwe abinjira n’abasohoka) ibiranga iyo “mizigo” yari ipakiwe mu makamyo.
Le Mandat ivuga ko ngo byabaye ngombwa ko abategetsi bo hejuru bari batumije iriya mihoro batanga itegeko ry’uko nta wemerewe kuyisuzuma itaragera i Bujumbura.
Amakuru avuga ko iyi mihoro nyuma yo kugezwa i Burundi yahise itangira guhabwa Imbonerakure, ndetse ko ku wa Mbere tariki ya 1 Mata izo mu ntara ya Bujumbura ari zo zari zitahiwe kuyihabwa.
Umwe mu Mbonerakure zayihawe yavuze ko we na bagenzi be babwiwe ko ari iyo “kurwanya umwanzi”yungamo ko “muri iyi minsi, abanzi b’amahoro n’umutekano ari benshi mu gihugu.”
Kugeza ubu ntiharamenyekana abanzi bugarije u Burundi batumye bugura iriya mihoro bivugwa ko yari yuzuye kontineri enye.
Andi makuru avuga ko mbere y’uko iyi mihoro igera mu Burundi Tanzania yari yayifatiriye, ku mpamvu z’uko nta ruhushya rwanditse rwagaragazaga ko Leta ya Gitega ari yo yayitumijeho, binajyanye n’uko imihoro ifatwa nk’intwaro.
Bivugwa ko Perezida Evariste Ndayishimiye yahamagaye muri Tanzania asaba ko iriya mihoro yakwemererwa gutambuka, gusa Tanzania ikomeza kubyanga kugeza u Burundi buyoherereje igihamya cy’uko ari bwo bwari bwayitumije.
Kugeza ubu yaba Leta y’u Burundi cyangwa ishyaka CNDD-FDD nta ruhande na rumwe ruragira icyo rusobanura ku by’iriya mihoro.