Itariki ya 14 gicurasi umunsi mukuru w’umubyeyi w’umumama ni umunsi w’izihizwa ku isi yose aho abafite ababyeyi babifuriza umunsi mwiza , babasura , babaha impano ,ndetse ababa bari kure barabahamagara , bakaboherereza impano zabo kumbugankoranyambaga ndetse kugirango n’abandi bababone bakabashyira ku ma status ayabo.
Ese koko umubyeyi Mama akwiriye kubahwa muri ubu buryo ?
Yego wabyumvise neza rwose , uyu mubyeyi abazi gusesengura bazi ko nta jambon a rimwe wabona umusobanuramo kubera ibyo akora mubuzima bwe ndetse akagera n’ubwo yitanga agakora ibyo abantu babona ko bidashoboka .
Kuri uyu munsi ibitaro byita kubagore bizwi nka La Croix Du Sud ,cyangwa kwa Nyirinkwaya ,byagiye gusura umwana w’umukobwa wahavukiye bwa mbere mu mwaka 1995.
Umuhoza Sandrine akaba ari umwana wavukiye muri iri vuriro bwa mbere rigitangira ndetse kurubu arubatse ndetse nawe yaribarutse , sibyo gusa kuko Umuhoza umwana we w’imfura nawe yamubyariye kuri iri vuriro ndetse igitangaje bombi babyazwa na Nyirinkwaya .
Ku munsi w’ejo Nyirinkwaya naba muherekeje bakaba barafatanyije na Umuhoza maze bamwifuriza umunsi mukuru mwiza w’aba Mama .