Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umusaza w’imyaka 62 witwa Abdoul, ubarizwa mu Mudugudu wa Bikamba, Akagari ka Kigese, mu Murenge wa Rugarika, nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umugore bivugwa ko yari yicuruza, wapfiriye iwe mu buryo butunguranye.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Gicurasi 2025, ubwo Abdoul yatahanaga n’uyu mugore bivugwa ko bari bahuriye mu kabari, akamujyana iwe ngo ajye kumupfumbata. Nyuma y’aho bageze iwe, ngo uyu mugore yikubise hasi agwa igihumure, birangira yitabye Imana.
Abaturanyi ba Abdoul batangaje ko uyu musaza ari we wihutiye gutabaza inzego z’ibanze nyuma y’uko uwo mugore aguye hasi agahita ashiramo umwuka. Bemeza kandi ko babwiwe ko nyakwigendera yahise afatwa n’igicuri, ari nacyo cyaba cyamwishe ako kanya.
Gusa amakuru atangwa n’ababonye umurambo bwa mbere, avuga ko igice kimwe cy’umubiri w’uyu mugore cyari ku buriri mu gihe ikindi cyari hasi, ibintu bikomeje gutera urujijo ku by’ukuri byabaye.
Abo baturanyi kandi bavuze ko nyakwigendera yari acyambaye imyenda y’imbere, bikemeza ko we n’uwo musaza bari batararyamana nk’uko bikekwa na bamwe.
Jean de Dieu Nkurunziza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, yemeje iby’aya makuru avuga ko inzego z’umutekano zahise zitabara ndetse hakimara kuba ibi, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gupimwa kugira ngo hamenyekane icyamwishe.
Ati: “Iperereza ryahise ritangira. Umusaza yahise atabwa muri yombi na RIB, ari gukorwaho dosiye kugira ngo hamenyekane ukuri ku cyaba cyahitanye uwo mugore.”
Uyu musaza kugeza ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rugarika, mu gihe abaturage bo bakomeje gutanga amakuru atandukanye akomeje gusiga igihu ku rupfu rw’uyu mugore utaramenyekana amazina.
Abaturage basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, hagasuzumwa niba koko ari igicuri cyamwishe cyangwa niba haba harimo andi makuru akomeye akiri mu bwiru.