Friday, December 27, 2024
Friday, December 27, 2024
spot_img
HomePolitikeIbindi bihugu by’ibihangange ku Isi biri kotsa igitutu Félix Tshisekedi bimusaba kujya...

Ibindi bihugu by’ibihangange ku Isi biri kotsa igitutu Félix Tshisekedi bimusaba kujya mu biganiro by’amahoro.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irangajwe imbere na perezida Félix Tshisekedi yokejwe igitutu asabwa gutera intambwe akajya mu biganiro na M23 nk’umuti wo kugera ku mahoro arambye. 

Amakuru avuga ko Guverinoma y’u Bubiligi yokeje igitutu iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo yemere kuganira na M23, kugeza ubu bahanganye mu ntambara imaze hafi imyaka irenga ibiri, ibera mu Burasirazuba bw’igihugu. 

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 09 Gashyantare 2024 Bubiligi bubinyujije muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga yabwo, bwasohoye itangazo riburira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko ‘gukoresha ingufu za Gisirikare bitazakemura amakimbirane y’intambara bahanganyemo na M23.’ 

Iri tangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi, rigira inama Guverinema ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo kureka imirwano ikayoboka inzira y’ibiganiro. 

Rigira riti: “Igisubizo cyo gukemura amakimbirane ashingiye ku ntambara ntigisaba gukoresha imbaraga za gisirikare. Ni gombwa ko hakoreshwa diplomasi biciye mu biganiro, bityo hakwiye gusubukurwa ibiganiro ku rwego rw’akarere.” 

U Bubiligi kandi bwasabye ko intambara ikomeje guhuza M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaba ihagaze. 

Igihugu cy’u Bwongereza nacyo kiri mu byasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kureka imirwano ahubwo ikinjira mu biganiro na M23 bahanganye. 

U Bwongereza bwavuze ko bwiteguye “gushyigikira impande zihanganye kugira ngo zijye mu biganiro” mbere yo gusaba ko ibiganiro bya Nairobi na Luanda bisubukurwa mu rwego rwo kureba ko amahoro yaboneka. 

Ibi bihugu byiyongereye kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa na Israel biheruka gusaba Kinshasa kwemera kuva ku izima. 

Ninyuma y’uko kandi igihugu cya Israel giheruka gusaba RDC kureka guterana amagambo n’u Rwanda, bakayoboka inzira y’ibiganiro. 

Tubibutse ko u Bufaransa buheruka gutangaza ko “buhangayikishijwe n’intambara ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bwa RDC,” maze busaba Leta ya RDC kwinjira mu biganiro kugira bashakire abaturage amahoro n’umutekano birambye. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights