Mu cyumweru gishize, Leta ya Qatar yashyikirije Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) na M23 umushinga w’amasezerano y’amahoro ushobora guhindura amateka y’amakimbirane amaze imyaka irenga icumi asenya uburasirazuba bwa Congo.
Uyu mushinga, wubakiye ku ngingo zirimo guhagarika imirwano no kongera guhuza igihugu, ni kimwe mu bikorwa bikomeye bigamije kurangiza intambara ikomeje gutuma abaturage bo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo babaho mu bwigunge, ubuhunzi n’agahinda.
Nk’uko byatangajwe na Reuters ku ya 5 Kamena 2025, umushinga wa Qatar urimo ingingo zirimo:
Guhagarika imirwano hagati y’Ingabo za Leta (FARDC) na M23, Gukuraho buhoro buhoro ingabo za M23 mu bice byafashwe. Kwinjiza bamwe mu barwanyi ba M23 mu ngabo za leta, nyuma y’isesengura ryimbitse.
Harimo kandi Guha imbabazi ku bagize M23 batagize uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu, Kugarura ubuyobozi bwa Leta mu turere twari twarakuweho, Kugenzura ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, hashyirwaho ubufatanye mpuzamahanga ndetse no Kugena uburyo bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa bw’aya masezerano, burimo uruhare rwa Qatar, AU na Loni.
Nubwo ibi bisa n’ibyashyizweho umutima, amacakubiri y’amateka no kutizerana byatumye impande zombi zisubika umwanzuro, zemeranya gusubira kubaza abayobozi babo mbere yo kongera guhura.
Guverinoma ya Kinshasa irasaba ko M23 yakurwa burundu mu bice byose yafashe, idashyizwe muri gahunda yo gusaranganya ububasha.
Ku rundi ruhande, M23 isaba garanti z’umutekano na politiki, ivuga ko Guverinoma ya Congo yananiwe kubahiriza amasezerano yabanje gushyirwaho umukono mu myaka yashize.
Amakuru yaturutse i Doha avuga ko bamwe mu ntumwa z’impande zombi zasohotse zirakaye, zivuga ko umushinga w’amasezerano utitaye ku gukemura ikibazo cy’amakimbirane gihereye mu mizi, ndetse n’umuvuduko bigendaho ukaba udahwitse.
Iki gikorwa cya Qatar kije gikurikira inama yahuje Perezida Félix Tshisekedi na Paul Kagame i Doha muri Werurwe 2024. Benshi babona Qatar nk’umuhuza wuje ubushishozi ariko ufite n’inyungu mu mutungo kamere w’akarere, by’umwihariko coltan, zahabu, na lithium, bikenerwa mu nganda z’ikoranabuhanga ku isi hose.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango Mpuzamahanga bikurikiranira hafi iki gikorwa, kubera ko umutekano mu burasirazuba bwa DRC ugena ejo hazaza h’ishoramari mu bijyanye n’ubucukuzi.
Nubwo uyu mushinga w’amasezerano wagaragaje urugero rw’icyizere gishya, ntabwo uratanga impinduka zifatika ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba.