Monday, May 5, 2025
Monday, May 5, 2025
spot_img
HomePolitikeIbikoresho bikaze byafatiwe mu gitero cyagabwe n’ingabo zidasanzwe z’u Burundi na FARDC

Ibikoresho bikaze byafatiwe mu gitero cyagabwe n’ingabo zidasanzwe z’u Burundi na FARDC

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Gicurasi 2025, ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ku bufatanye n’abarwanyi baturutse mu Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR, zagabye igitero gikomeye ku basirikare ba Twirwaneho na M23 mu gace ka Mukoko. 

Ibi byabaye nyuma y’agahenge kari kimaze ibyumweru bibiri mu bice byegereye umujyi wa Minembwe. 

Nk’uko amakuru aturuka ahabereye imirwano abitangaza, ibyo birindiro bya Leta byahuye n’akaga gakomeye, aho byambuwe imbunda ziremereye zirimo mashinigani na AK-47, ndetse hakaboneka n’impfu nyinshi ku ruhande rw’abagabye igitero. Byemezwa kandi ko Twirwaneho na M23 banahafatiye amasasu menshi. 

Izi ngabo zateraga zaturutse mu nzira ya Mulima na Rusuku, zigana mu gice cya Mukoko giherereye mu burasirazuba bwa komine ya Minembwe werekeza i Fizi.  

Uru rugamba rwaranzwe no guhangana gukomeye cyane, ariko abagabye igitero birangira batsinzwe bikomeye. 

Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba avuga ko abaguye muri uru rugamba bagera mu icumi, bose bari ku ruhande rwa Leta n’imitwe iyishyigikiye.  

Ibi byabaye nyuma y’uko Mukoko yari imaze igihe itaragaragaramo imirwano, kuva kuri Pasika ubwo M23 na Twirwaneho bayifata mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka. 

Kuri ubu, Abasirikare ba M23 na Twirwaneho bakomeje kugenzura ibice birimo centre ya Minembwe, Mikenke na Kamombo, aho bashyize imbaraga mu gukaza umutekano.  

Uyu mutekano watumye abaturage batangira kongera gukora ibikorwa bibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi, birimo ubuhinzi n’ubucuruzi, batikanga ibitero nk’ibyahise. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe