Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ku wa Kabiri, mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iyi ntambara ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage b’aka gace, aho benshi bakomeje guhunga kubera umutekano mucye.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko umutwe wa M23 ku wa Kabiri wigaruriye Centre ya Rusuku, ugana mu gace ka Baraka. Aka gace kakaba wari ufite agaciro k’ingenzi mu rwego rwa gisirikare ndetse n’itumanaho.
Usibye imirwano yo muri Minembwe, amakuru yemeza ko inyeshyamba za Gen Sultani Makenga zaramutse zirwana n’ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo i Nyangezi.
Ibitero by’ingabo za FARDC n’umutwe wa Wazalendo kuri M23 byabereye mu bilometero bisaga 20 uvuye i Bukavu, aho intambara yatangiye nyuma yo gutera ibirindiro bya M23.
Nyuma y’amasaha menshi y’imirwano, bivugwa ko M23 yaba yatsinzwe muri Centre ya Munya, izwi cyane nka Nyangezi-Centre. Ibi bikaba byabaye nyuma y’aho ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo bakajije umurego mu mirwano.
Amakuru yemeza ko ingabo za Leta (FARDC) zishinjwa kwicira abaturage b’Abanyamulenge bari mu rusengero i Nyangezi, kimwe n’abandi bari bihishe bahunga imirwano.
Ibi birego byateje impagarara mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ikomeje gusaba iperereza ryihuse kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye.
Abaturage bo muri aka gace bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye, aho benshi bava mu byabo kubera gutinya ubwicanyi n’itotezwa ryimakajwe n’izi nyeshyamba.
Bamwe bamaze guhungira mu nkambi zicumbikira impunzi, mu gihe abandi bakomeje kugorwa no kubona aho bikinga.
Abasesenguzi basanga iyi mirwano ikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, bityo bakemeza ko hakenewe ibiganiro byimbitse hagati ya Leta ya RDC, M23, ndetse n’abahuza mpuzamahanga kugira ngo habeho igisubizo kirambye cy’amahoro muri aka gace.
Ibiganiro biracyategerejwe, ariko uko iminsi ishira ni ko ubuzima bw’abaturage bugenda burushaho kuzahara.
Ese RDC izahitamo inzira y’ibiganiro cyangwa izakomeza umwanzuro wa gisirikare? Ni ikibazo gikomeje kwibazwa na benshi muri aka karere kari mu mvururu.