NB: Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo bwite by’Umwanditsi: KWIZERA Yamini
Ku wa 27 Werurwe 2025, intumwa za AFC/M23 zerekeje i Doha muri Qatar kugira ngo baganire n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Intumwa ziyobowe na Bertrand Bisimwa, umuyobozi wungirije wa AFC/M23, na Colonel Nzenze Imani John, umuyobozi ushinzwe iperereza n’ibikorwa bya gisirikare muri uyu mutwe.
Ibi biganiro bigiye kuba nyuma y’uko kuwa 18 Werurwe, Sheikh Tamim yahuje Perezida Paul Kagame n’uwa RDC, Félix Tshisekedi, baganira ku kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi wungirije wa AFC/M23, Dr. Oscar Balinda, yahakanye amakuru avuga ko iri huriro ryaba ryarahawe ubutumire na Qatar, agaragaza ko AFC/M23 yifuje kwitabira ibiganiro nk’uko yari yabisabye mbere.
Mu gihe ibiganiro hagati y’umitwe witwaje intwaro wa AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bikomeje gutegurwa, hari impamvu zitandukanye zituma uyu mutwe udakwiye kwemera kwinjizwa muri Guverinoma.
Dore impamvu nyamukuru zituma AFC/M23 idakwiye kwemera iki cyifuzo:
- Kutizera ubushake bwa Guverinoma ya RDC mu gushyira mu bikorwa amasezerano
Mu bihe byashize, amasezerano atandukanye y’amahoro yasinywe ariko ntiyubahirizwe uko bikwiye.
Amasezerano ya Nairobi na Luanda ni ingero zigaragaza uko Guverinoma ya RDC yakomeje kudashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.
Ibi bituma AFC/M23 igomba kwibaza niba koko kwinjizwa muri Guverinoma bizatanga ibisubizo birambye ku bibazo by’uburenganzira bw’abaturage irwanirira ndetse n’iby’akarere muri rusange.
- Gukomeza imirwano n’ubushotoranyi bwa Guverinoma
Nubwo ibiganiro by’amahoro biteganyijwe, igisirikare cya Leta ya RDC (FARDC) gikomeje ibitero ku barwanyi ba AFC/M23, gifatanyije n’indi mitwe yitwaje intwaro nka FDLR.
Ibi bigaragaza ko Guverinoma ya RDC idafite ubushake bwo kugera ku mahoro arambye binyuze mu biganiro, ahubwo igashaka guca intege AFC/M23 mu buryo bwa gisirikare n’amayeri ya Politiki.
- Ibihano mpuzamahanga byafatiwe abayobozi ba AFC/M23
Bamwe mu bayobozi ba AFC/M23 bafatiwe ibihano na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imiryango mpuzamahanga, birimo kubabuza aba baybozi gukora ingendo mu bihugu by’i Burengerazuba no gufatira imitungo yabo.
Ibi bihano byafashwe ku busabe bwa Guverinoma ya RDC, bigaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa budashaka gukorana na AFC/M23 mu rwego rwa politiki. Ibi bibangamira icyizere cy’uko ibiganiro bizatanga umusaruro mwiza.
- Kutemera kwinjizwa muri Guverinoma idahindura imikorere
AFC/M23 ikwiye kubona ko kwinjizwa muri Guverinoma ya RDC nta mpinduka zifatika mu miyoborere y’iki gihugu bitazatanga igisubizo kirambye ku bibazo by’akarere.
Kuba ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro nk’iya FDLR, ndetse bukoresha imvugo y’ivangura, bikwiye gutuma AFC/M23 ishidikanya ku bushake bw’iyo Guverinoma mu gushyiraho impinduka zifatika.
- Gushaka ibisubizo birambye binyuze mu biganiro.
AFC/M23 yifuza ko habaho ibiganiro byimbitse bihuje impande zose, hagamijwe kugera ku mahoro arambye no gukemura ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Kwihutira kwinjizwa muri Guverinoma bishobora kuba igisubizo cy’igihe gito, ariko ntigikemure imizi y’ibibazo by’umutekano n’uburenganzira bw’abaturage baho.
- Gushaka impinduka mu miyoborere y’igihugu
Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwatangaje ko bugamije impinduka mu miyoborere ya RDC, kugira ngo abaturage bose babone amahoro n’uburenganzira bungana.
Ibi bigaragaza ko AFC/M23 ifite intego z’igihe kirekire zitajyanye no kwinjizwa muri Guverinoma iriho, ahubwo ishaka impinduka zifatika mu miyoborere y’igihugu.
AFC/M23 yashyizeho abayobozi mu duce ifiteho ibirindiro, igaragaza ubushake bwo kuyobora no gutanga ibisubizo by’imiyoborere n’umutekano.
Ibi byerekana ko AFC/M23 ifite icyizere cy’ubushobozi bwayo bwo kuyobora, bityo kwinjira muri Guverinoma idafite ubushake bwo gukemura ibibazo ntacyo byaba bimaze.
Kuba Guverinoma ya RDC ikomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro kandi igakomeza ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba, bituma AFC/M23 ishidikanya ku cyifuzo cyo kuyinjiza muri Guverinoma. Ibi bigaragaza ko icyo cyifuzo uyu mutwe ushobora kwisanga wabaye igikoresho cya politiki aho kuba inzira nyayo y’amahoro.
AFC/M23 isanga ko kugira ngo haboneke amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo, hakenewe ibiganiro byimbitse bihuje impande zose, harimo Guverinoma ya RDC, imitwe yitwaje intwaro, ndetse n’abaturage bahatuye.
Kwihutira kwinjizwa muri Guverinoma bishobora kudatanga ibisubizo bifatika, ahubwo hakenewe ibiganiro bigamije gukemura imizi y’ikibazo cy’umutekano n’imiyoborere muri Congo.
Mu gihe ibiganiro bikomeje gutegurwa, AFC/M23 ikomeje kugaragaza ko uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo by’uburasirazuba bwa Congo atari ukwihutira kwinjizwa muri Guverinoma, ahubwo ari ugushaka impinduka mu miyoborere y’igihugu no gushyiraho uburyo burambye bw’amahoro n’umutekano.
Kugira ngo ibiganiro byo muri Doha bigire akamaro, hakenewe ubushake bwa politiki ku mpande zombi.
Mu gihe AFC/M23 isaba ko ibibazo byayo byakemurwa mbere yo kugira urundi rwego ruganirwaho, leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukoresha uburyo bwo gusaba ko uyu mutwe ushyira intwaro hasi ari nako isaba ibihugu byo mu burengerazuba gufatira ibihano u Rwanda.
Kwinjiza AFC/M23 muri Guverinoma bisa n’icyemezo kidafite aho gishingiye, kuko iki kibazo gikwiye gukemurwa hashingiwe ku mpamvu nyazo zatumye uyu mutwe ufata intwaro.
Hakenewe uburyo burambye bwo kuganira no gushyira mu bikorwa imyanzuro izafasha mu gukemura iki kibazo cyateje umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi iyi myanzuro ikaba iturutse mu banyafurika bakunda uyu mugabane atari abawushakamo inyungu.
