Friday, June 6, 2025
Friday, June 6, 2025
spot_img
HomePolitikeIbiganiro bya Doha byasubiye irudubi: M23 yahamagaje intumwa yari yarohereje mu mishyikirano...

Ibiganiro bya Doha byasubiye irudubi: M23 yahamagaje intumwa yari yarohereje mu mishyikirano na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Mu gihe ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na M23 byari bitangiye kugaragaramo icyizere, ibintu bishobora gusubira irudubi nyuma y’uko M23 ihamagaje intumwa zayo zari zoherejwe i Doha muri Qatar. 

Izi ntumwa zari zimaze iminsi 30 mu biganiro na Leta ya Congo, aho zari ziyobowe na Benjamin Mbonimpa, umwe mu banyamabanga bahoraho ba AFC/M23, ihuriro rya politiki ryibumbiyemo M23. 

Amakuru yemezwa n’umunyamakuru wigenga Steve Wembi, asanzwe akurikiranira hafi ibikorwa bya M23, avuga ko izo ntumwa zamaze kugera i Goma, zavuye i Doha mu ntangiriro z’iki cyumweru. 

Nubwo impande zombi zatangiye ibiganiro ku mugaragaro muri Mata 2025, nta ruhande ruratangaza mu buryo burambuye ibyumvikanyweho.  

Icyakora, itangazo ryashyizwe ahagaragara icyo gihe ryari ryatangaje ko habayeho kumvikana ku ngingo zirimo guhagarika imirwano mu rwego rwo gutegura umwuka mwiza w’ibiganiro birambye. 

Ibiganiro by’i Doha byakurikiye inama y’amateka yabereye muri Qatar ku wa 18 Werurwe 2025, yahuje Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, na ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC.  

Iyo nama yari igamije kugerageza guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati ya Kigali na Kinshasa, ukunze gusiga abaturage b’Uburasirazuba bwa Congo mu kangaratete. 

Nyuma y’iyo nama, abahagarariye M23 barimo Bertrand Bisimwa ushinzwe politiki muri AFC/M23 na Colonel Nzenze Imani John ushinzwe ubutasi n’ibikorwa bya gisirikare, bagiriye uruzinduko i Doha. Aho ni ho batangarije Qatar impamvu zituma bakomeza urugamba, banasobanura ibyo basaba Leta ya RDC. 

Icyakora, gusubiza izo ntumwa i Goma bikurikiye indi nkuru: amakuru y’uko imirwano ikomeye ishobora gusubukurwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane mu Burengerazuba bw’iyo ntara. M23 yatangaje ko ishobora kwigarurira Umujyi wa Pinga, wo muri Teritwari ya Walikale. 

Nubwo ibiganiro bya Doha byari bifite intego yo kugarura amahoro arambye, ibimenyetso biri gutangira kugaragara bigaragaza ko intambwe yari imaze guterwa ishobora gusubira inyuma.  

Abakurikirana politiki y’akarere bemeza ko impamvu z’intambara zitarakemurwa mu mizi, ahubwo hakiri urujijo rwinshi ku buryo bwo kugera ku masezerano nyayo, atari amagambo gusa. 

Hari impungenge ko niba nta cyihutirwa gikozwe, intambara ishobora kongera kubura, igakomeza gutwara ubuzima bw’inzirakarengane no gusenya icyizere cyari gitangiye kugaruka mu mitima y’Abanye-Congo. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe