Syngenesophobia ni indwara y’ubwoba itera umuntu gutinya abo mu muryango we buri uko ababonye cyangwa abatekerejeho, ibimutera kujya kure yabo ntiyifuze kubabona.
Igitabo cyashyizwe hanze mu 2013 kivuga ku ndwara zo mu mutwe n’uburyo zavurwa, Diagnostic and Statistical Manual of Mental Disorders cya Gatanu, DSM-5, cyanditswe n’Ikigo cyo muri Amerika gitanga amakuru ku ndwara zo mu mutwe, American Psychiatric Association, kigaragaza ko umuntu ufite ubu burwayi bumugiraho ingaruka zirimo n’imibanire mibi n’abo mu muryango we.
Ibi biterwa n’uko adashobora gutekereza na rimwe gufata umwanzuro wo gusura abo mu muryango we, kuko n’iyo haba hari impamvu zikomeye zihuza imiryango nk’ubukwe, inama cyangwa indi mihango, ataba yifuza kuyigaragaramo kugira ngo adahura na bo.
Nta mpamvu isobanutse ihari itera iyi ndwara, gusa ubushakashatsi bugaragaza ko uyirwaye ashobora kuyiterwa n’amateka mabi y’ibyabaye mu muryango akomokamo n’ibihe bibi yagiranye na bo bikamukomeretsa bikamutera kubatinya ku rwego bihinduka uburwayi.
Urugero nk’umuntu ukomoka mu muryango urimo abantu bafite indwara zo mu mutwe zabaye nka karande muri wo ariko we atazifite, aba afite ibyago byo kurwara Syngenesophobia akumva biteye ubwoba guhura n’abo mu muryango we ndetse akanabajya kure.
Ashobora kubatinya bose cyangwa se akaba afite umuntu umwe cyangwa bake muri bo atinya bidasanzwe.
Nk’uko nta mpamvu yihariye izwi itera iyi ndwara, ni na ko nta buvuzi bwayo bwihariye bugaragazwa ariko mu byafasha uyirwaye harimo kugana abajyanama mu mitekerereze bakamufasha bakoresheje uburyo bwa ‘Exposure Therapy’ bufasha umuntu gushira ubwoba.