Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeIbi numbyumva uratungurwa! «Sinshaka kuganira na M23 ndashaka Perezida Kagame»

Ibi numbyumva uratungurwa! «Sinshaka kuganira na M23 ndashaka Perezida Kagame»

Bitunguranye; Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yatangaje ko ashaka kuganira na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku ntambara iri mu burasirazuba bwa DR Congo, ko adashobora kuganira na M23.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu ijoro ryo kuwa kane bwari ubwa mbere afashe ijambo mu ruhame kuva mu kwezi gushize arahiriye gutegeka igihugu kuri manda ya kabiri.

Tshisekedi yavuze ko inama aheruka guhuriramo na Kagame i Addis Abeba muri Ethiopia yateguwe na Perezida João Lourenço wa Angola nk’umuhuza wagenwe n’umuryango w’Ubumwe bwa Africa “nta cyo yagezeho kuko buri ruhande rwatsimbaraye aho ruhagaze”.

Yongeraho ko Perezida Lourenço yateguye indi ‘rendez-vous’ itandukanye yo guhura n’aba bategetsi bombi ariko buri wese ukwe, ko we “nibigenda neza” azajya i Luanda kuwa kabiri w’icyumweru gitaha.

Muri iki kiganiro, Perezida Tshisekedi yabajijwe impamvu adashobora kuganira na M23 maze ahera mu myaka ya 2019 avuga uburyo uwo mutwe wari waraneshejwe mu 2012 wongeye ukisuganya ugaruwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, mu gihe ngo leta ya Kinshasa yo yari imaze igihe ikora ibikorwa byo gucyura mu Rwanda abarwanyi b’umutwe wa FDLR urwanya leta ya Kigali n’imiryango yabo.

Yagize ati: “Niyo mpamvu ntashobora kuganira na M23. Kumvikana cyangwa ibiganiro ndabishaka, ariko ndabishaka gusa n’u Rwanda kuko nirwo runshotora, naranabivuze mu nama i Addis Abeba mbwira Kagame ubwe nti ‘ni wowe nshaka kubona imbere yanjye mu biganiro’ kugira ngo mubaze ngo ‘ni iki mushaka ku gihugu cyanjye n’abantu banjye? Kuki mukomeza iteka kwica abo dusangiye igihugu no gusahura imitungo y’igihugu cyanjye?’.”

Mu gihe Kinshasa ishinja Kigali gufasha M23, Kigali nayo ishinja Kinshasa gufasha no gufatanya n’umutwe wa FDLR, impande zombi zihakana gukorana n’iyo mitwe y’inyeshyamba nubwo raporo iheruka y’inzobere za ONU ivuga ko ingabo z’ibi bihugu buri ruhande rukorana n’umutwe bishinjanya.

Niteguye kuba mpagaritse ubukana bwanjye bw’intambara

Mu mpera z’umwaka ushize ubwo yariho yiyamamariza manda ya kabiri, Perezida Tshisekedi yagiye akoresha amagambo akomeye kuri mugenzi we Paul Kagame, kuri M23, cyangwa ku Rwanda.

 

Hamwe yavuze ko “ku kibatsi gito” cy’ihuriro AFC rifite umutwe wa M23 “nzahita nkoranya inteko ishingamategeko imitwe yombi ntangaze intambara ku Rwanda”.

Ubundi nabwo arimo kwiyamamaza yagize ati: “Maze kubona imikorere ye [Kagame] naramubwiye nti njyewe nawe birarangiye. Tuzongera kuvuganira gusa imbere y’Imana iducira urubanza.”

Muri iki kiganiro kandi Tshisekedi yavuze ko ashaka amahoro, aho yagize ati: “Njyewe intambara ntabwo nayitojwe, njyewe nzi amahoro, nzi iterambere, nzi ubuvandimwe, nzi ubufatanye aho niho nibona, si mu ntambara. Ariko ntibuvuze ko uyidushakaho atazayibona, nushaka intambara tuzakora intambara.”

Abajijwe kubyo yavuze ubwo yiyamamazaga byo gutangaza intambara ku Rwanda, no “ku kibatsi gito”, yasubije ati: “Uko ibintu byifashe uyu munsi, nababwira ko ndi umuntu w’imbere ubirebera hafi – ntibinyemerera gushyira mu bikorwa ibyo navuze.”

Avuga ko atakora ibyo yavuze ko ubu hari “imihate ihagije ituma gutanga amahoro ari icyemezo cy’ubwenge kurusha kwishyira mu mwanya w’intambara.”

Yongeraho ati: “Ndashaka amahoro asesuye ku baturage banjye, niyo mpamvu ku bw’ibyo niteguye kuba mpagaritse ubukana bwanjye bw’intambara kuko nshaka guha amahirwe amahoro.”

Mu gihe imirwano yarushijeho guca ibintu, abantu ibihumbi amagana bagahunga, M23 igasatira kandi ikagota umujyi wa Goma, ibihugu nka Amerika n’Ubufaransa byasabye ubutegetsi bwa Kinshasa kwemera inzira y’ibiganiro hagati ya Kinshasa na Kigali.

Download our App

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights