Agasaro Diane uvuga ko yabyaranye n’umuhanzi Bruce Melodie, yamwandikiye amusaba kuzuza inshingano z’umubyeyi zo gutanga indezo y’umwana babyaranye.
Binyuze ku munyamategeko we, Turahirwa Théogène wo muri Authentic Advocates, Agasaro yandikiye uyu muhanzi na 1:55 AM Ltd abarizwamo, asaba ko bakemura ikibazo cy’indezo y’umwana babyaranye.
Muri iyi baruwa, Umunyamategeko wa Agasaro Diane yibukije Bruce Melodie na 1:55AM Ltd ko abandikiye mu nyungu z’umwana abo bombi babyaranye ku wa 1 Nzeri 2015.
Uyu munyamategeko yavuze ko iyi baruwa ikurikiye ibiganiro Agasaro yagiranye na Bruce Melodie mu bihe bitandukanye icyakora ntabashe kuzuza ibyo babaga bumvikanye.
Ati “Mu biganiro mwagiye mugirana mu bihe bitandukanye wananiwe kuzuza inshingano za kibyeyi zo gutanga indezo […] kugeza ubu Agasaro Diane niwe wirya akimara kugira ngo umwana abone ibimutunga, imyambaro, amafaranga y’ishuri no kwivuza.”
Muri iyi nyandiko, Bruce Melodie yibukijwe ko akwiye kuzuza ibyo bumvikanye mu buryo bwihuse, bitaba ibyo bakiyambaza amategeko, kandi uwo muhanzi akazirengera ikiguzi cyose kizasabwa.
Ikomeza igira iti “Tukaba rero tugusaba kubahiriza inshingano zawe mu bwumvikane ku buryo bwihuse bitaba ibyo tukiyambaza inzira y’ubutabera kandi mukaba muzirengera ikiguzi cyose bizatwara kugira ngo ubutabera butangwe. Tubashimiye uko mugiye gukemura iki kibazo mu maguru mashya.”
Me Turahirwa Théogène wunganira Agasaro Diane yemera ko iyo nyandiko koko ari iyabo, icyakora avuga ko ntacyo biteguye kuyivugaho mu gihe batarabona igisubizo cy’urundi ruhande nkuko iyi nkuru ducyesha IGIHE ikomeza ibivuga.
Inkundura ya Bruce Melodie na Agasaro Diane ikomeje gukara nyuma y’igihe kinini kuko uwo mwana Bivugwa ko bamubyaranye mu 2015.
Nubwo atigeze ashaka kugira icyo avuga kuri iyi baruwa, uyu munyamategeko yavuze ko bategereje igisubizo cy’uruhande rwa Bruce Melodie batabasha kumvikana nk’uko biri mu ibaruwa bakiyambaza inkiko.
Ku rundi ruhande twifuje kuvugana na Bruce Melodie ndetse n’ubuyobozi bwa 1:55 AM Ltd ariko ntibyakunda kuko inshuro zose twabahamagaye nta n’umwe wabashije gufata telefone ye igendanwa.