Friday, April 4, 2025
Friday, April 4, 2025
spot_img
HomeImikinoIbaruwa abana ba Gatare bamutuye n’urwibutso rwa Mugabo Justin wari inshuti ye...

Ibaruwa abana ba Gatare bamutuye n’urwibutso rwa Mugabo Justin wari inshuti ye magara byazamuye imbamutima za benshi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Werurwe 2025, ni bwo benshi mu bakundaga Umunyamakuru Jean Lambert Gatare uheruka kwitaba Imana bamusezeyeho bwa nyuma. Yitabye Imana azize uburwayi, asiga icyuho gikomeye mu muryango we no mu ruganda rw’itangazamakuru. 

Nyuma yo kumusezera mu rugo iwe i Nyamirambo, habaye igitambo cya misa muri Kiliziya ya Saint Michel, aho hatanzwe ubuhamya ku buzima bwe, by’umwihariko bwatanzwe n’abakuranye na we ndetse n’umuryango we. Bose bahurije ku kuba yari umuntu w’umutima mwiza, w’urugwiro n’urukundo rudasanzwe. 

Mugabo Justin, Umuyobozi Mukuru wa Isango Star akaba n’inshuti magara ya Gatare, yavuze ko yari umuntu waharaniye kunezeza abandi no kubereka urukundo. 

Yagize ati: “Kuvuga urugendo rwe byasaba iminsi, gusa turasaba ngo imirimo ye yakoze Imana izayimuhembere. Yari intumwa Imana yazanye kugira ngo atugaragarize urukundo. Yatanze ibyo yari afite, abiha benshi n’abandi bamwigiraho.”  

Yakomeje asaba abari aho bose ko urukundo Gatare yagaragaje bakwiye kurugaragariza abo yasize.  

Ati: “Mumushyire mu masengesho yanyu ya buri munsi, kugira ngo ibyo yifuje ari hano mu Isi bisigare mu bo asize, kandi urukundo yakundaga abe natwe tuzarubagaragarize kugira ngo igihe kimwe nitwongera kubonana tuzavuge ko abo yasize twababaniye neza.” 

Abagize umuryango wa Gatare bashimiye buri wese wabaye hafi mu burwayi bwe, by’umwihariko ibigo yakoreye birimo Isango Star, umuryango wa Rayon Sports yakundaga cyane, aho umugore we akorera ndetse n’izindi nshuti ze. 

Abana ba Gatare bamwandikiye ibaruwa yuzuye amarangamutima, aho bagaragaje ko yari umuntu mwiza kuri bo no ku muryango mugari. 

“Igikomeye kidukomeza ni uko utazongera kubabara, ugiye ahantu heza. Tuzagukumbura cyane. Wari umuntu ukunda abantu, intangarugero mu mvugo yawe, mu biganiro no ku murimo wawe. Twakubonyemo umuntu uzi gutandukanya inshingano z’akazi n’inshingano zo mu rugo,” bagize bati. 

Biyemeje gukomeza umurage we wo gukunda abantu bose, bagasigasira ibyo yabasigiye. 

“Watumye tumenya inshuti zawe mu burwayi bwawe, hamwe n’umuryango mugari, bakugaragarije urukundo ntiwigeze ugira irungu. Uherekejwe na benshi kuko wari inshuti ya bose. Tuzagukumbura, tuzagerageza kugera ku byo watwifurizaga.” 

Jean Lambert Gatare w’itabye Imana afite imyaka 56 yavukiye mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Ngororero.  

Yagize uruhare rukomeye mu itangazamakuru, akorera ibigo bitandukanye birimo NAEB, ORINFOR, Electrogaz, BBC, Isango Star ndetse n’ikinyamakuru Rushyashya. Aho yanyuze hose yasize umurage w’ubunyamwuga no gukunda abantu. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights