Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeHateranye inama idasanzwe nyuma yuko FARDC n’abambari bayo bahiye ubwoba bwinshi cyane...

Hateranye inama idasanzwe nyuma yuko FARDC n’abambari bayo bahiye ubwoba bwinshi cyane kubera ibyo M23 ishobora gukora

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,  hateraniye inama idasanzwe yari iyobowe na minisitiri w’ingabo z’iki gihugu, Jean Pierre Bemba Gombo, ikaba yarateranye ku mpamvu z’intambara ihanganishije M23 na FARDC ifatanyije n’abambari bayo. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Ni inama yabaye ku munsi w’ejo tariki ya 5 Gashyantare, iteranira i Kinshasa mu murwa mukuru wa RDC. 

Iyi nama yateranye nyuma yuko mu gitondo cyo ku wa Mbere, Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba Gombo, yari yatangaje ko M23 ifite imbaraga zirenze iz’ingabo za RDC 

Yagize ati: “M23 ikomeje kujya imbere isatira gufata ibindi bice kubera ko ifashwa n’ibihugu by’ibituranyi. Bafite ibikoresho bya gisirikare bahabwa n’abaturanyi nta kibatangira kujya imbere hari ubaha imbaraga.” 

Iyi nama yari yahamagajwe mo abajyanama bakuru muri minisiteri y’Ingabo z’igihugu, ikaba yateranye kugira bigire hamwe icyakorwa ngo umujyi wa Goma, uzwi nk’u murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, utajya mu maboko ya M23. 

Muri iyi nama kandi hizwe icyo leta ya Kinshasa yakora kugirango ibice bigize igihe byari garuriwe na M23 bisubire mu maboko y’ingabo z’igihugu, nk’uko bigaragara ku rukuta rwa X, rwa minisiteri y’Ingabo za RDC. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights