Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeAndi makuruHatanzwe umuburo nyuma y’uko hadutse ibiza byakuye mu byabo ababarirwa mu bihumbi

Hatanzwe umuburo nyuma y’uko hadutse ibiza byakuye mu byabo ababarirwa mu bihumbi

Guverinoma ya Kenya yaburiye abaturage b’iki Gihugu ko imvura nyinshi iri kugwa muri iyi minsi ishobora guteza ibiza by’imyuzure, nyuma y’uko iguye i Nairobi iteje imyuzuye yatumye hari abahasiga ubuzima, abandi benshi bakava mu byabo. 

Ikinyamakuru Daily Nation cyatangaje ko nyuma y’uko muri Kenya hakomeje kugwa imvura nyinshi ikangiza byinshi ndetse ikanahitana ubuzima bw’abaturage, Guvernema ya Kenya yaburiye abaturage ko imvura nyinshi iteganyijwe ishobora no guteza ibiza hirya no hino mu mu Gihugu. 

Imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu, yateye imyuzure yatumye ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage mu Murwa Mukuru i Nairobi no mu nkengero zabo bava mu byabo, benshi muri bo bakaba basigaye badafite aho gukinga umusaya. 

Usibye abaturage bakuwe mu byabo n’iyi mvura yaguye mu ijoro ikanabyukira mu m ryango mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Guvernema ya Kenya yanatangaje ko iyi mvura yanangije ibikorwa remezo byinshi, birimo imihanda ya gari ya moshi, ku buryo hari service nyinshi zafunzwe. 

Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, watangaje ko urimo gukora uko ushoboye kose kugira ngo utange ubutabazi, aho urimo gufasha abaturage babarohora mu mazi, banabaha ubutabazi bw’ibanze. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights