Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare (CICR) yatanze impuruza ikomeye nyuma yo gutahura ibisasu byinshi byandagaye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Goma no mu nkengero zawo.
Ibi bisasu bishingiye ku mirwano iheruka hagati yahuje M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), aho Intare za Sarambwe zafashe Goma mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma yo gusunikira inyuma ihuriro ry’ingabo za Leta.
Destin Nalanda, inzobere mu by’ingaruka z’intwaro kuri rubanda muri CICR, yavuze ko ibice bimwe na bimwe bya Goma byuzuye ibisasu bitaraturika, bifite ubushobozi bwo guteza impanuka zikomeye.
Yagize ati: “Hagati ya Mutarama na Werurwe uyu mwaka, abarenga 300 bakomerekejwe n’ibi bisasu. Abenshi muri bo bagaragara mu mubare w’abarenga 1,000 bavuriwe ku bitaro bya CBCA Ndosho, bakomerekeye ku ntwaro z’impande ebyiri zihanganye.”
CICR irasaba abaturage kwitwararika, birinda gukorakora cyangwa kwegera ibikoresho by’intambara batamenyereye, kuko bishobora kubateza ibyago bikomeye.
Abaturage bo mu duce twibasiwe bagaragaza impungenge zishingiye ku buzima bwabo bwa buri munsi, aho abana bava ku mashuri banyura mu mirima cyangwa imihanda yagaragayemo ibisasu bitaraturika.
Umwe mu baturage wo mu kagari ka Munigi yagize ati: “Hari ibikoresho bidasanzwe tubona mu mirima, bamwe babifata nk’udukoresho dushobora kugurishwa, nyamara iyo ubimenye ari uko byaturitse, biba byarangiye.”
Mu gihe inzego za gisivile n’iza gisirikare muri AFC/M23 zikomeje kugerageza kwinjira mu bice byandagayemo intwaro, CICR ivuga ko hakenewe ubufatanye bwihuse n’ubushobozi bwisumbuyeho kugira ngo izi ntwaro ziturikijwe mu buryo butabangamiye abaturage.
CICR irasaba abatuye uburasirazuba bwa Congo gukomeza kuba maso no gutanga amakuru aho babonye ibikoresho bidasanzwe, binyuze mu buyobozi bw’inzego z’ibanze cyangwa ibikorwa remezo by’iki kigo mpuzamahanga.
Umuvugizi wa CICR yibukije ko ibisasu bisigaye ku rugamba bishobora guturitsa mu buryo butunguranye, bityo bigatera urupfu cyangwa ubumuga budakira, cyane cyane ku bana bato n’abagore.