Thursday, April 3, 2025
Thursday, April 3, 2025
spot_img
HomePolitikeHatangiye Imirwano ikomeye cyane hagati y’ingabo z’u Buhinde n’iza Pakistan

Hatangiye Imirwano ikomeye cyane hagati y’ingabo z’u Buhinde n’iza Pakistan

Ku wa Kabiri ushize, Ingabo z’u Buhinde na Pakistan zarasanyeho mu Karere ka Poonch, kari mu majyaruguru ya Jammu na Kashmir, nyuma y’uko hari abantu bagerageje gucengera baturutse hakurya y’umupaka.  

Nk’uko byatangajwe n’Ingabo z’u Buhinde kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Mata 2025, iyi mirwano yatangijwe igisasu cyaturikiye mu gace ka Krishna Ghati, bikurikirwa n’amasasu ndetse n’icyo u Buhinde bwise kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano kw’Ingabo za Pakistan. 

Itangazo ry’ingabo z’u Buhinde ryemeza ko nyuma y’aya makimbirane, ibintu byasubiye mu buryo ariko hakomeje gukurikiranwa hafi ibishobora kongera kubaho.  

Izi ngabo zanasabye ko hakomeza kubahirizwa amasezerano yo guhagarika imirwano yasinywe ku wa 25 Gashyantare 2021, hagamijwe kubungabunga ituze n’amahoro ku mupaka utandukanya ibi bihugu bibiri bikunze kugira umubano utameze neza. 

Mu gihe ibi byaberaga mu gace ka Poonch, umutekano nawo wakajijwe mu karere ka Panjtirthi ka Jammu nyuma yo gukozanyaho n’abarwanyi bitwaje intwaro ku wa 31 Werurwe.  

U Buhinde bukomeje gusaba Pakistan guhagarika ibyo bwise ibikorwa byo gufasha abarwanyi kwinjira ku butaka bwabwo, mu gihe Pakistan yo ihamya ko irimo gukorana n’u Buhinde mu gushaka amahoro arambye mu karere. 

U Buhinde na Pakistan bimaze igihe kinini bifite umubano urimo ibibazo, cyane cyane ku kibazo cya Kashmir.  

Aka gace kari mu ishyamba ry’imisozi ya Himalaya kagenzurwa mu buryo butandukanye n’ibi bihugu byombi, hakiyongeraho u Bushinwa nabwo bugenzura igice cyabwo. 

Ibikorwa nk’ibi byo kurasanaho bikunze kubaho mu bihe bitandukanye, bikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage baba mu duce twegereye umupaka.  

Ikindi kandi, ibi byongera umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi bifite intwaro za kirimbuzi, bishobora guteza impungenge ku mutekano w’akarere. 

Mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushinjanya kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, amahanga arakomeza guhamagarira ko hakorwa ibiganiro birambye bishobora kugabanya ubushyamirane no kubungabunga amahoro muri aka gace kamaze imyaka myinshi karimo intambara y’amagambo n’ibikorwa bya gisirikare. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights