Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa ifoto y’umubikira bivugwa ko atwite, uyu mubikira bikaba byaramenekanye ko ari uwo mu gihugu cya Cameroon witwa Elizabeth, ifotoye ikaba yaratitije imbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Muri iyi foto, uyu mubikira aba yambaye ikanzu y’abihayimana n’Ivara, ibintu byavugishije benshi mu bayibonye, gusa ubu bikaba byatangajwe ko adatwite ahubwo ari uburwayi amaranye igihe.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Masisi News cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko bamwe mu banyeshuri bigishijwe n’uriya mubikira bababajwe cyane n’uburyo byavuzwe ko atwite, nyamara bo bari basanzwe bazi ko ari uburwayi asanzwe afite ndetse amaranye igihe, bakavuga ko ari ukumuhohotera.
Nubwo byaje kumenyekana ko uyu mubikira adatwite ariko, si ubwa mbere muri Kiliziya Gatolika havugwamo inkuru z’Ubusambanyi, kuko no mu minsi ishize iyi kiliziya iheruka kwerura ko no mu Rwanda hari abapadiri basambanya abana.
Gusambanya abana ni icyorezo kiri hirya no hino ku Isi no mu Rwanda muri rusange. Biba amahano kurushaho kumva ko n’Abihayimana basigaye bijandika muri ibyo bikorwa by’urukozasoni.
Ni ibintu byakunze kumvikana mu Burayi, Amerika y’Amajyepfo, Aziya n’ahandi ariko wagera muri Afurika ugasanga bitarafata intera ndende ku buryo hari n’abatekereza ko ibikorwa nk’ibi bitabarizwa kuri uyu mugabane.
Mu 2019, mu Rwanda havuzwe inkuru y’Umupadiri wo muri Diyosezi ya Gikongoro wigeze kujya asambanya umwana w’umuhungu wari ufite imyaka 13.
Nubwo icyo gihe ari bwo byari bivuzwe, ayo mahano ngo yabaye mu myaka 15 yari ishize ariko uwasambanyijwe arabiceceka gusa ngo byamugizeho ingaruka zikomeye ku buryo ubwo yakoraga ubukwe mu 2017, atigeze asezerana imbere y’Imana.
Muri Gashyantare 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umapadiri wo muri Paruwasi Gatolika ya Kabgayi acyekwaho gusambanya umwana w’umuhungu.
Ubugenzacyaha bwavuze ko uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 17 yakoreraga Abapadiri bo muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Arkiyeskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko iki cyorezo cyo gusambanya abana giteye icyasha.
Ati “Kimwe mu bintu bibabaje cyane, ni icyo kwangiza abana noneho byagera ku Bihayimana byo bikaba agahomamunwa. Ni icyorezo kiriho ariko buriya zitukwamo nkuru, iyo bigeze ku Bihayimana bakora ariya mahano, ahandi ho hasanzwe biba byarashize, ibintu biba byaradogereye.”
Ni ibintu agereranya n’ubusambo, inda nini, kwikunda bikabije no kwirengagiza ubuzima bw’undi by’umwihariko uwo muziranenge uba uri gusambanywa.
Ati “Aha ngaha rero ikibazo gikabije ni ukwikunda bikabije, kwa kundi kutubaha ubuzima bw’undi, kutubaha ubuzima bw’umuziranenge, Umunyarwanda avuga inda nini ariko kwa gushaka iraha no kwishimisha bituma umuntu agera aho ngaho.”
Cardinal Kambanda yavuze ko ayo mahano no mu Rwanda ahari, ndetse hakomeje gushyirwaho uburyo bwo kubikurikirana.
Ati “Hano iwacu ntabwo biragaraga cyane, hari umuntu umwe cyangwa babiri tujya twumva bikaba n’ubuyobozi bubidufashamo tugakurikirana ariko dusaba Imana ngo ibiturinde.”
Ku rundi ruhande ariko avuga ko kuba iki kibazo kidafata indi ntera, ngo hagaragare Abihayimana benshi bijandika muri ibi bikorwa ahanini binagirwamo uruhare n’umuco nyarwanda.
Ati “Umuco wacu uracyadufasha kuko nubwo turi Abakirisitu ariko turi n’Abanyarwanda, umuco wacu kandi n’ubukirisitu bwacu ni cyo twifuza, Musenyeri Bigirumwami yajyaga avuga ati ‘ndifuza ko tugira Umunyarwanda w’Umukirisitu n’Umukirisitu w’Umunyarwanda.”
Yakomeje agira ati “Indangagaciro z’Umunyarwanda iyo zihuye n’indangagaciro z’Ivanjiri biba mahwi, ugasanga umuntu wubakitse wuzuye, w’inyangamugayo w’indahemuka. Ibyo rero ni na byo byadufasha gukumira amahano nk’ayo kuko abo bose ni imbuto za sosiyete yacu.”
Kubera uburemere bw’iki kibazo mu 2016 Kiliziya Gatolika yashyize hanze amabwiriza agaragaramo icyemezo gikarishye cyo kwirukana Musenyeri uwo ari we wese uzahishira Abapadiri basambanya abana.
Iri tegeko rivuga ko Musenyeri uzajya ahishira Abasaseridoti cyangwa undi muntu mu Bihayimana usambanya abana na we azajya yirukanwa.
Cardinal Kambanda avuga ko bidakwiye ko hari umuntu n’umwe ukwiriye guhishira abakora ayo mahano yo gusambana abana.
Ati “Ni ibintu byatubabaje cyane nka Kiliziya, ubu hari amategeko ya Kiliziya ku Isi hose ndetse na hano iwacu yo gukumira no guhana bikomeye ku bufatanye n’ubuyobozi natwe kugira ngo turandure kandi duce ayo mahano.”
“Ni ikintu giteye isoni mbere na mbere, ku buryo bikorwa mu bwihisho bukomeye, nta wabibona ngo abe indorerezi. Ubuyobozi bwa Leta na bwo bubidufashamo, hari igihe tubibona mbere, hari igihe bikekwa ariko utarabona gihamya.”
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, akomeje kugaragaza kutihanganira Abihayimana basambanya abana, agasaba Abasenyeri n’Aba- Cardinal kudahishira uwakoze aya mahano.