Hashyizweho uburyo bwo kwiga amasomo ajyane no gukora za website Kubuntu >>>Inkuru irambuye

Muri iyi minsi ikoranabuhanga riraragenda rifata intera ndende mumibereho y’Abaturage b’u Rwanda ndetse kimwe n’andi mahanga, usanga ibyinshi mubikorwa duhura nabyo byiganje mugisata cy’ikoranabuhanga. Kuri ubu murabizi mwese ko kwaka zimwe muri service za Leta, Abanyarwanda basigaye bifashisha zimwe mu mbuga za interineti zirimo uruzwi cyane arirwo IREMBO.

Ibi byose bikorwa hagamijwe kugirango hagabanywe igihe umuntu ashobora gufata ajya kwaka service; ikindi imbuga za interineti zifasha, harimo nko kumenyekanisha amakuru agezweho,Amatangazo, inyigisho ndetse n’ibindi binyuranye

Urubuga (Website) warukoresha wamamaza Business yawe kuko rwo rukora amasaha 24/7 mugihe wowe utabasha kubikora utyo. Niba ufite Business burya ntabwo byakorohera kubona umuntu uyamamaza amasaha 24/7 ariko iyo ufite urubuga rurabikora imyaka ikaba imyaka.

Nyuma yo kubona akamaro website zifite ndetse kandi tugasanga abantu bazi kuzitunganya kuri ubu bakiri kumubare muto cyane, niyo mpamvu IMG Ltd yateguye amasomo yibanze agenewe buri munyarwanda wese ubasha gukoresha interineti, aho tugushyirira amasomo kuri Youtube channel  yitwa “Learn Web Design & Pro”   aya masomo azajya aba ateguye muburyo bw’Amashusho ndetse mururimi rw’ikinyarwanda.

Ushaka kwiga  aya masomo asabwa Kwiyandikisha (Subscribe) kugirango amasomo age amugeraho muburyo bworoshye ndetse bwihuse. ibijyanye n’imyitozo bizajya bikorwa binyujijwe kuri whatsapp numero +254791027637/Group.

Aya masomo uyakurikiranye neza, azajya ayafata ukwezi kumwe maze abe yahindutse intyoza mukubaka imbuga, kuburyo n’umukiriya yamukorera bityo ugasanga bimuviriyemo umwuga wiyongera kuyo yari asanganywe(Uyu mwaka 2019 nta mikino ni ugushakira hose).

Computer,Telephone,Interineti byawe byatuma ukurikira aya masomo neza cyane.