Thursday, April 10, 2025
Thursday, April 10, 2025
spot_img
HomePolitikeHashinzwe umutwe mushya w’inyeshyamba uje kurwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Hashinzwe umutwe mushya w’inyeshyamba uje kurwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Mu gihe umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ukomeje guhungabana, Thomas Lubanga Dylo, wahoze ari inyeshyamba akanakatirwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), yashinze umutwe mushya w’inyeshyamba wiswe La Convention pour la Révolution Populaire (CRP). 

Uyu mutwe wa CRP ufite icyicaro mu ntara ya Ituri, imwe mu zigwiriwe n’ubwicanyi n’ubushyamirane bwa hato na hato mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  

Mu itangazo wasohoye ku wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025, uyu mutwe watangaje ko washinzwe kubera “ubushobozi buke bwa Leta ya Congo mu kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abaturage.” 

Itangazo rya CRP rigaragaza ko mu myaka umunani ishize, abanye-Congo bo mu ntara ya Ituri bibasiwe n’ubwicanyi, gufatwa ku ngufu n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu, ibintu bivugwa ko byatumye ibihumbi by’abaturage bahungira muri Uganda.  

Uyu mutwe uvuga ko uje gutanga icyizere ku baturage bashaka impinduka mu miyoborere ya Congo. 

CRP ishinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kunanirwa kurwanya ruswa, kunyereza umutungo w’igihugu, gutonesha, icyenewabo, ndetse no kwima abaturage serivisi zibagenewe. Iyi mitwe igaragaza ko ishyirwaho ry’ibihe bidasanzwe mu ntara ya Ituri mu myaka ine ishize byananiranye gukemura ibibazo by’umutekano. 

Ishingwa rya CRP ribaye mu gihe muri Congo hari imitwe yitwaje intwaro myinshi, irimo na M23, imaze imyaka itatu ihanganye na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

M23 ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa kwibasira abanye-Congo bafite inkomoko mu Rwanda

Iyi ntambara yahinduye intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Ituri ibigo by’imirwano ikomeye, inakurura umwuka mubi hagati ya RDC n’ibihugu bituranyi. 

Nubwo CRP itaratangaza ibikorwa byayo bya gisirikare, isaba abanye-Congo gushyigikira gahunda yayo yo “guharanira ubuyobozi bubereye abaturage.”  

Ibi bishobora kongera umwuka mubi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imitwe y’inyeshyamba irushaho kwiyongera. 

Ishingwa rya CRP rishobora gukurura impaka ndende no kongera igitutu ku butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, by’umwihariko mu rwego rwo guhashya inyeshyamba no kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  

Ibi bibazo bigaragaza ko amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomeje kuba inzozi ku baturage bayo, bagikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano muke. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights