Kugeza ubu ni igihe kingana n’amezi atandatu, abakunzi ba Semuhugu Eric bibaza aho uyu musore yarengeye, dore ko atakigaragara kumbugankoranyambaga zose ya koreshaga.
Dukoze iyi nkuru kubera ko ibura ry’uyu musore rije rikurikira amakuru aherutse gutangazwa ku miyoboro itandukanye ya YouTube mu mezi ashize, avuga ko yaba afunzwe nyuma yo kuvugwaho ko yaba yarafashe kungufu ingimbi itaruzuza imyaka 18.
Icyo gihe byavuzwe ko uwo yafashe kungufu yabanje kumusindisha akoresheje inzoga maze amufata ku ngufu. Mubiganiro byagiye bivugwa ku rubuga rwa X mu bizwi nka Space, byavuzwe hari umuhanzi w’umunyarwanda usanzwe aba mu leta z’unze ubumwe za America ari naho Semuhungu yari aherereye, yaba ariwe wamufungishije gusa uyu musore yaje kubyamaganira kure ko ataribyo.
Nyuma y’ibyo byose byakomeje kuvugwa, nta makuru y’urwego urwarirwo rwose rwemeje ko Semuhungu afunzwe ariko hari abemezaga ko bagiye bamusura aho afungiye muri icyo gihugu.Nyuma yaho hari ibindi byavuzwe ko yaba yaroherejwe muri Afurika y’Epfo kuko ngo ariho yaba yafatiye urwandiko rw’inzira (pass Port) yamugejeje muri iki gihugu.
Tubibutse ko hari makuru yavuzwe ko yaba yaroherejwe mu Rwanda yirukanwe muri Amerika aho yaratuye, none ubu akaba ariho yaba afungirwa ariko ibyo byose ni ibyavuzwe nta gihamya. Igikomeje kwibazwa rero mu ruhando rw’imyidagaduro ni aho yaba aherereye niba afungiwe koko muri Amerika cyangwa se niba hari ahandi ari!
Ubusanzwe uyu musore Eric Semuhungu yamenyekanye ubwo yasezeranaga kubana nk’umugore n’umugabo n’umuzungu bahuje igitsina witwa Ryan Hargrave nyuma akaza gupfa.Uyu musore yagiye abyiyemerera ko ari umutinganyi.