Friday, December 27, 2024
Friday, December 27, 2024
spot_img
HomeOther NewsHaribazwa icyo RDC n’u Rwanda bumvikanye ku kibazo cy’impunzi aho umuti wacyo...

Haribazwa icyo RDC n’u Rwanda bumvikanye ku kibazo cy’impunzi aho umuti wacyo ukomeje kuba ingume

Impunzi ziri mu bihugu byombi zifatwa na bamwe nk’irindi pfundo ry’amakimbirane hagati y’ibi bihugu, ikibazo cyazo cyongeye guhuza abategetsi ba DR Congo n’u Rwanda bagifataho imyanzuro.

Ku butumire bwa Filippo Grandi, umukuru w’ishami rya ONU rishinzwe impunzi (UNHCR), Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC Christophe Lutundula na Minisitiri Marie Solange Kayisire ufite impunzi mu nshingano mu Rwanda bahuriye i Gen√®ve mu Busuwisi kuwa mbere.

Filippo Grandi yatangaje ko yatumiye aba bategetsi ngo “baganire ku gucyura impunzi ku bushake” ziri kuri buri ruhande. Imibare ya UNHCR yo muri Werurwe (3) 2023 ivuga ko mu Rwanda hari impunzi 75,041 z’Abanyecongo naho muri DR Congo hari impunzi 208,297 z’Abanyarwanda. UNHCR ivuga ko impunzi nshya 6,608 z’Abanyecongo zageze mu Rwanda hagati y’Ugushyingo(11) 2022 na tariki 04 Gicurasi(5) 2023.

U Rwanda, DR Congo na UNHCR, mu 2010 byasinye amasezerano yo gufatanya gucyura impunzi ku bushake yashyiriweho umukono i Goma n’i Kigali muri uwo mwaka.

Ayo yari akubiyemo; ubushake bw’ibihugu byombi mu gushyiraho ibituma impunzi zitaha ku bushake no kuzakira nta mbogamizi. Yarimo kandi ko “nta ugomba gucyurwa ku ngufu ajyanwa aho umutekano n’ubuzima bwe bishobora kujya mu kaga”.

Ni iki bumvikaniye i Genève?

 

Nk’uko biboneka mu nyandiko basinye yatangajwe na Minisitiri Lutundula, we na Minisitiri Kayisire bahujwe na Grandi, mu byo bumvikanye harimo;

  • Kubahiriza amasezerano yo mu 2010
  • Gutangira ibiganiro bigamije gufasha gucyura impunzi
  • Kwemera uburenganzira bwo gutaha ku bushake mu mutekano
  • Kwita ku mutekano w’abatahuka no guhanahana amakuru ku hantu bahungukiye
  • Guhurira i Nairobi mu kwezi gutaha mu nama tekinike yo gushyira mu bikorwa iyi myanzuro

Impunzi nka kimwe mu bitanya ibihugu byombi

 

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Patrick Muyaya, umuvugizi wa leta ya DR Congo, yavuze ko mu 1994 Congo yafunguriye imipaka impunzi z’u Rwanda ibisabwe n’umuryango mpuzamahanga “kuko byari bikenewe ku burenganzira bwa muntu”.

Yagize ati: “Akaga kacu katangiye icyo gihe”.

Bamwe mu bahoze ari ingabo za leta mu Rwanda muri izo mpunzi, bashinze imitwe yitwaje intwaro yaje no kuvamo uwa FDLR, n’ubu ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Leta y’u Rwanda ivuga ko kuba leta ya DR Congo idahashya FDLR ari “umuzi w’ikibazo” hagati y’ibihugu byombi.

Mu nteko rusange ya ONU mu 2022, Perezida F√©lix Tshisekedi wa DR Congo yavuze ko FDLR “yaciwe umutwe ihinduka ubusa” binyuze mu bikorwa abasirikare ba Congo (FARDC) bagiye bakorana n’ab’u Rwanda (RDF) mu myaka ishize.

Leta ya Kigali ivuga kandi ko impunzi z’Abanyecongo zihungira mu Rwanda kubera gutotezwa cyangwa kwicwa kubera ubwoko ari ikibazo gituma havuka imitwe nka M23.

U Rwanda rushinja DR Congo kunanirwa kwita ku mpunzi z’Abanyecongo bahungiye mu Rwanda, naho Congo igashinja u Rwanda “kugira impunzi igikoresho cya politike”.

Impunzi nshya zirenga 6,000 z’Abanyecongo zahungiye mu Rwanda mu mezi atanu ashize

Inkuru dukesha BBC

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights