Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nyakubahwa Joseph Kabila Kabange, agiye kugirira uruzinduko rw’amateka muri Tanzania, mu mujyi wa Dar es Salaam, ku wa Mbere tariki ya 2 Kamena 2025.
Ibi bibaye nyuma y’ibiganiro bikomeye Joseph Kabila yagiranye n’abayobozi batandukanye barimo abihaye Imana, abayobozi b’umuco gakondo n’abacuruzi bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru (FEC), ndetse n’abayobozi bakuru ba AFC/M23. Ibyo biganiro byabereye mu rugo rwa Kabila ruherereye i Kinyogote, mu mujyi wa Goma, kuwa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025.
Nk’uko amafoto yagaragaje iyo nama abihamya, ibiganiro byibanze ku bibazo bikomeye byugarije Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ndetse n’icyerekezo cy’ubwiyunge n’amahoro arambye mu gihugu hose.
Byagaragaye ko uruhare rwa Kabila muri ibi biganiro rutari rusanzwe, ahubwo rwagaragaje ubushake n’ubuhanga bwe mu guhuza impande zose zifite inyungu mu burasirazuba bwa Congo.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’iyo nama, Mwami Nicolas Kalinda, umwe mu bayobozi b’umuco Gakondo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yavuze ko ibiganiro na Kabila byagarutse cyane ku gushaka amahoro arambye, gusubiza abaturage mu byabo, kongera kuzahura ubuhinzi n’ubworozi, kurwanya ruswa n’akarengane, ndetse n’imbogamizi zikigaragara mu masezerano yiswe “Miners for Security”.
Nyuma y’ibyo biganiro, Joseph Kabila Kabange ubwe yagize ati: “Uyu munsi muri Goma nahuye n’abayobozi b’umuco ba Kivu y’Amajyaruguru. Bansabye inama zishingiye ku bwenge n’ubunararibonye kugira ngo tubashe kongera kunga igihugu.”
“Ibibazo byabo ni ibyanjye: gusubiza impunzi mu byazo, kongera kuzahura ubuhinzi n’ubworozi, kurangiza ruswa n’igitugu, ndetse n’ibijyanye n’amasezerano ya ‘Miners for Security’. Ndashimangira ko nzakomeza kugira uruhare rufatika mu kongera kubaka igihugu cyacu.”
Uruzinduko rwa Kabila muri Tanzania ruje mu gihe hibazwa byinshi ku mibanire mishya iri gututumba hagati ye n’abayobozi ba AFC/M23, imaze iminsi yarigaruriye ibice byinshi by’uburasirazuba bwa Congo. Hari n’ababibona nk’intangiriro y’impinduka zikomeye mu micungire y’ibibazo bya politiki n’umutekano muri iki gihugu.
Nubwo hataramenyekana ku mugaragaro ibiteganywa muri urwo ruzinduko, bamwe mu basesenguzi bavuga ko rushobora kuba rugamije gushaka ubufatanye mu biganiro mpuzamahanga bigamije amahoro mu karere, cyangwa se gushimangira umubano wa dipolomasi n’icyizere ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga.
Nk’uko byatangajwe na Kivu News 24, ibiganiro hagati ya Kabila n’abayobozi ba AFC/M23 n’abandi bafatanyabikorwa biracyakomeje, ibintu bigaragaza ko hari ikiri gutegurwa mu ibanga rikomeye.
Uko bizagenda kose, amajwi menshi mu Burasirazuba bwa Congo akomeje kugaragaza icyizere kuri Kabila nk’umwe mu bashobora kugira uruhare rukomeye mu gushakira umuti ibibazo bimaze imyaka myinshi bihitana ubuzima bwa benshi, binasenyera igihugu cyose.