Sunday, December 29, 2024
Sunday, December 29, 2024
spot_img
HomeAndi makuruHari ibindi birego bishya Wazalendo iri gushinjwa nyuma yo kwemeza ko Perezida...

Hari ibindi birego bishya Wazalendo iri gushinjwa nyuma yo kwemeza ko Perezida Félix Tshisekedi yatsinze amatora

Abaturage bo mu gace ka Kabindura, Komine Kalundu, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo barashinja Wazalendo isanzwe ukorana byahafi na Perezida Félix Tshisekedi ubujura no gusahura ku ngufu imitungo y’Abaturage.

Tariki ya 01 Mutarama 2023 mu ijoro ryaho, nibwo ibikorwa by’aba barwanyi ba Wazalendo byubuye. Amakuru agera kuri Corridorreports.com avuga ko aba barwanyi  bari bitwaje imbunda n’ibyuma, n’inkoni, aho ndetse bamennye n’inzugi binjira ku mbaraga mu mazu imbere, abagerageje ku ba rwanya bahagiriye ibibazo birimo gukomereka.

Umwe mubo corridorreports.com yagerageje kuvugisha yagize ati:

« Umuyobozi wa Avenue, Musohoko, bwana Sumaili Soma, utuye hafi no kwa Mwami, mu Mujyi wa Uvira, yagerageje ku rwanya abo bagizi banabi birangira akomeretse. Hakomeretse kandi uwitwa Mwengo, nawe ya komeretse agiye kuba rwanya. »

Mu ntangiriro zo kwiyamamaza kwa perezida Félix Tshisekedi, no mukurangiza gahunda yo kw’iyamamaza kwe, umukuru w’igihugu, Tshisekedi, yagiye avuga ko Wazalendo, bagomba kubahwa no kurekurirwa gukora urugomo rwabo. Ibyo bikaba biri mubituma, Wazalendo bica abasivile ntihagire inkurikizi, kuribo.

Abaturage bo mu gace ka Kabindura, Komine Kalundu, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo barashinja Wazalendo isanzwe ukorana byahafi na Perezida Félix Tshisekedi ubujura no gusahura ku ngufu imitungo y’Abaturage.
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights