Guverinoma ya Angola yatangaje ko iri gukora ibishoboka kugira ngo ibiganiro hagati y’umutwe wa M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byongere gutegurwa.
Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola nyuma y’uko inama yari iteganyijwe ku wa 18 Werurwe 2025 isubitswe kubera impamvu zitunguranye.
Guverinoma ya Angola yemeje ko nk’umuhuza, izakomeza gukora ibishoboka kugira ngo ibiganiro biboneke vuba, kuko ari yo nzira yonyine ishobora kuzana amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.
Isubikwa ry’ibi biganiro ryabaye mu gihe intumwa za Leta ya RDC, zari ziyobowe na Minisitiri w’Ubwikorezi Jean-Pierre Bemba – wahoze ari umuyobozi w’umutwe wa MLC – zari zamaze kugera muri Angola.
Ku rundi ruhande, ku wa 17 Werurwe, umutwe wa M23 watangaje ko utazitabira ibyo biganiro, uvuga ko ari ukubera ibihano byafatiwe abayobozi bawo batanu barimo Perezida wawo, Bertrand Bisimwa, n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
M23 yavuze ko ibi bihano byerekana ko Leta ya RDC ikomeje guteza intambara mu burasirazuba bw’igihugu, ndetse ko bidatanga icyizere cyo kugera ku mahoro binyuze mu biganiro.
Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yagize ati: “Mu gihe ibintu bimeze gutya, ibiganiro ntibishoboka. Ku bw’iyo mpamvu, ntabwo tuzakomeza kubyitabira.”
Ku wa 18 Werurwe, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yakiriye i Doha Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC, baganira ku mutekano w’akarere.
Aba bayobozi bashimangiye ko bashyigikiye ibiganiro by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bigamije kugera ku mahoro arambye, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC.
Banagaragaje ko ibiganiro hagati ya M23 na Leta ya RDC bigomba kuba vuba kugira ngo habeho ibisubizo birambye ku bibazo bitera umutekano muke muri ako gace.