Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomePolitikeHari andi makuru yamenye: Hamenyekanye ibyo Perezida Tshisekedi yahise akora akimara kumenya...

Hari andi makuru yamenye: Hamenyekanye ibyo Perezida Tshisekedi yahise akora akimara kumenya ko Joseph Kabila yasanze AFC/M23 anyuze i Kigali

Mu masaha make gusa nyuma y’uko hagaragaye amakuru yemeza ko Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageze mu Mujyi wa Goma anyuze mu Rwanda, ibintu byahinduye isura mu biro bikuru bya Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.  

Hari amakuru yizewe avuga ko Perezida Tshisekedi yahise ava igitaraganya mu Ntara ya Haut-Katanga aho yari yagiye mu mirimo ya Leta, ahita yerekeza i Kinshasa atabanje no gusobanurira abo bari kumwe icyabaye. 

Ababibonye bavuga ko Tshisekedi yavuye mu Karere ka Lubumbashi ari nijoro, atitaye ku byari biteganyijwe mu minsi yari imbere.  

Inkomoko y’uku kwihuta kwe ngo ni amakuru yamugezeho avuga ko Joseph Kabila yagarutse mu gihugu binyuze mu nzira zidasanzwe, anyuze i Kigali maze agakomereza i Goma aho AFC/M23 imaze igihe iyoboye uyu mujyi. 

Nyuma y’imyaka irenga itanu ari hanze y’igihugu, Kabila yagarutse mu buryo bwateje impaka nyinshi mu banyapolitiki no mu nzego z’umutekano za RDC.  

Bivugwa ko yavuye muri Afurika y’Epfo, aho yari amaze igihe kinini yigira, ndetse akaba yaraherukaga no kuba muri Zimbabwe aho yari yibereye mu buhungiro butatangajwe kenshi ku mugaragaro. 

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mata, Kabila yageze i Goma nyuma yo kunyura i Kigali. Uwo mujyi ugenzurwa n’umutwe wa M23, umutwe Leta ya Kinshasa ishinja u Rwanda gushyigikira.  

Ibi ni nabyo byatumye Tshisekedi yumva ko ibintu bigeze aho bitari byitezwe: ko Kabila, umunyapolitiki ukomeye, yatoranyije guhagarara ku butaka bw’inyeshyamba, aho ashobora gutangira ibikorwa bya politiki ashaka kwerekana ko afite igisubizo ku bibazo by’igihugu. 

Kuva ku mugoroba w’uwo munsi, mu biro bya Perezida Tshisekedi haranzwe n’impagarara. Abashinzwe iperereza n’igisirikare cyihariye bashyizwe mu kazi gakomeye ko gukurikirana buri kimwe cyose cyerekeye ibikorwa bya Kabila i Goma. 

Amakuru agera ku banyamakuru ba Ityazo.com bavuga ko hari ubwoba ko bamwe mu basirikare bakuru bari i Kinshasa bashobora kuba barimo kugirana ibiganiro bya rwihishwa n’abayoboke ba Kabila, ndetse no n’abo muri AFC.  

Hari n’abatangiye gukeka ko impamvu yatumye Tshisekedi asubira i Kinshasa mu buryo bwihuse, ari uko yamenye amakuru y’uko hashobora kuba hari igikorwa cyo kumuhirika ku butegetsi cyari cyateguwe kigamije kumushyiraho igitutu cyangwa kumuhirika. 

Kugeza ubu nta tangazo ryatanzwe n’ibiro bya Kabila cyangwa AFC rigaragaza imikoranire yabo, ariko ibisobanuro byatanzwe n’abari hafi ya Kabila birerekana ko hari gahunda ndende atangiye, yo kugaruka mu ruhando rwa politiki muri RDC. 

Umutwe wa AFC uyobowe na Corneille Nangaa, wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Amatora (CENI) ku butegetsi bwa Kabila, umaze igihe wiyemeje “guharanira impinduka zishingiye ku bwiyunge bw’igihugu no gusubiza igihugu mu nzira y’umutekano.”  

Ibi byose byatangiye gufata isura nshya ubwo Kabila, uherutse gutangaza ko “igihugu cyifashe nabi mu nzego zose,” agaragaye i Goma. 

Ubusesenguzi bwinshi buragaragaza ko Kabila ashobora kuba agiye gukoresha uburyo bw’amahoro cyangwa ubundi buryo bwose bushoboka bwo kugaragaza ko ari we ushoboye guhuza igihugu kiri mu bibazo bikomeye.  

Byongeye, bamwe mu bafatanyabikorwa ba politiki nka Moïse Katumbi batangiye kwerekana ko bashobora kwifatanya nawe mu gihe cyose gahunda ye yaba igamije kubaka, aho kuyobora ku ngufu. 

Amakuru avuga ko Joseph Kabila ari butange ijambo rigenewe abaturage kuri uyu wa Gatandatu, mu Mujyi wa Goma. Abasesenguzi bavuga ko iryo jambo rizaba rifite ingaruka zikomeye ku mibanire ye na Tshisekedi, ndetse no ku miterere y’imbaraga za Leta hagati ya Kinshasa no mu Burasirazuba. 

Birashoboka ko ari bwo bwa mbere Kabila agiye gutangaza ku mugaragaro gahunda ye mu buryo burambuye, harimo no gusobanura impamvu yatumye ahitamo gusubira mu gihugu aturutse muri diaspora, ariko akanahitamo Goma aho Leta ya Congo idafite ijambo. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights