Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeHari abayobozi babyihishe inyuma? RIB yataye muri yombi batatu bakekwaho kwiba ibendera...

Hari abayobozi babyihishe inyuma? RIB yataye muri yombi batatu bakekwaho kwiba ibendera ry’u Rwanda

Mu gihe hashize iminsi itanu ibendera ry’u Rwada ryari ku biro by’akagari ka Nyamure, mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, ryibwe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abantu batatu bakekwaho ubwo bujura. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Amakuru avuga ko ubu bujura bwamenyekanye ari uko bivuzwe n’irondo ry’umwuga muri kariya gace, ribibwira ubuyobozi. Icyo gihe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza.  

Mu gihe abaturage, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano bahise batangira gushakisha iryo bendera ry’Igihugu. 

Kuri ubu UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye ko RIB imaze guta muri yombi abantu batatu bari basanzwe bakora akazi k’irondo ry’umwuga, ari bo Mushokambere Samuel, Kubwimana Alex na Ntawuhigumuto Evariste. 

Mu yandi makuru aturuka mu baturage kandi, ni uko bikekwa ko ririya bendera ry’u Rwanda ryibwe n’uwahoze ashinzwe umutekano mu mudugudu wa Kanyundo, muri kariya kagari ka Nyamure ari we Bazambanza Emmanuel.  

Bavuga ko impamvu bakeka uyu mugabo ni uko yari amaze igihe gito yeguye mu nshingano ze, ndetse ngo ntabwo yahuzaga n’ushinzwe umudugudu wa Kanyundo witwa Nsabimana Emmanuel. 

Ikindi bariya baturage bashingiraho bamukeka, ngo ni uko Bazambanza wahoze ashinzwe umutekano atakiri muri kariya gace, kandi ntawuhamagara telefone ye ngo ayifate, cyakora we ngo hari abo ahamagara ababaza uko byifashe ku ivuko aho i Nyamure hibwe ibendera.  

Ni mu gihe hari n’abavuga ko yaba yaratorokeye muri Uganda, bityo akaba yarabikoze agira ngo ahime umuyobozi w’Umudugudu. 

Ubugenzacyaha bwataye muri yombi aba bagabo batatu mu gihe, mu bihe bitandukanye abaturage n’inzego z’ubuyobozi bazindukira ku biro by’Akagari bakora inama y’uko iryo bendera ryaboneka. 

Icyakora Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira Thierry yavuze ko agiye gutangira gukurikirana iby’ariya makuru ngo hamenyekanye by’ukuri uwakoze ubu bujuru bw’iri bendera 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights