Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, kivuga ko hari abamaze kwishyurwa, kigasaba n’abandi kuba bihanganye.
Mu yandi makuru agezweho arebana n’uburezi, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje agaciro ko guha uburere n’uburezi umwana w’umukobwa kuko iyo akuze ahabwa uburere n’ubumenyi avamo umugore warezwe neza ufite ubushobozi bwo kubaka umuryango muzima.
Yabigarutseho ku wa Gatatu taliki ya 11 Ukwakira, ubwo yifatanyaga n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umukobwa.
Uyu munsi mu Rwanda wizihirijwe mu Ishuri ryisumbuye FAWE Girls School riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Madamu Jeannette Kagame yagize ati: “Uyu munsi ni uwanyu, agaciro kanyu ni ntagereranywa. Abakobwa bize bavamo abagore b’abahanga, kandi abagore b’abahanga byagaragaye ko bubaka imiryango mizima ivamo umuryango mugari uhamye. Abagore b’abahanga bubaka ingo zirimo umutuzo yaba mu buryo bw’ubutunzi, ubuzima ndetse n’umutekano.”
Abagore barezwe bubaka ingo zitekanye kurushaho, haba mu bukungu, mu buzima no mu mutekano w’imibereho.”
Kuri uyu munsi,Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yasabye abana b’abakobwa kwirinda icyababuza amahirwe bahawe, inashishikariza ababyeyi kuganira n’abana babo ku ngingo zitandukanye zirimo iz’ubuzima busanzwe.
Ni ingingo yagarutsweho na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Uwamariya Valentine, wabibukije ko ibibuza amahirwe abana b’abakobwa ari na byo bibazitira ntibagere ku nzozi zabo.
Yagize ati “Turashishikariza abana b’abakobwa kwimenya no kwirinda ibyababuza amahirwe yo kugera ku nzozi ariko cyane cyane tugashishikariza kugira intego, kwiga n’ibindi”.
Asaba kandi abana b’abakobwa kwirinda ibishuko. Ashimangira ko ibyo bidakuyeho ko hari n’abahohoterwa kubera ko babuze ubutabazi cyangwa babuze ubarinda iryo hohoterwa.
Ati” “Icya mbere ni ugukangurira abana kuvuga igihe bahuye n’ikibazo bakakigaragaza. Kurinda umwana ni inshingano zacu nk’ubuyobozi ariko n’imiryango ikumva ko ikwiye kurengera umwana igihe yahuye n’ihohoterwa”.
Imyigire y’umwana w’umukobwa yagarutsweho
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagaragaje ko ishuri risigaye rifata umwanya munini mu buzima bw’abantu ndetse n’ubw’abana by’umwihariko.
Minisitiri Dr Uwamariya ati: “Ku ishuri ni ho abana bamara umwanya munini ugereranije n’umwanya abana bamara mu rugo iwacu, ni isoko y’ubumenyi n’uburezi. Abarezi bari hano ndagira ngo muze kuza dufatanye kugira ngo mwumve inshingano mufite, kuko ishuri rigomba kurinda icyahungabanya umwana, rigafasha umwana kumenya inshingano nk’umunyagihugu”.
Yasabye abana b’abakobwa kwiga kugira ijambo, kumenya guharanira uburenganzira bwabo ibyo bikazabafasha kuzagira akamaro ku giti cyabo ndetse no guteza imbere umuryango n’Igihugu.
Leta y’u Rwanda yashimiwe kuba yarashyizeho imbaraga mu guha buri mwana amahirwe yo kwiga no gushyiraho umwihariko mu gufasha abana b’abakobwa kwiga, gutsinda neza no kurangiza ibyiciro by’ibanze mu myigire yabo.
Aha ni ho MIGEPROF ihera ivuga ko kwiga ari uburenganzira bw’umwana ko atari impuhwe ahubwo ngo bagomba kubiharanira ubwabo kuko ari uburenganzira bwabo.
Leta yafashije umwana w’umukobwa gutozwa kurenga ibyamuzitiraga harimo guharirwa imirimo yo mu rugo.
Hagaragazwa ko harimo bimwe nko gufasha ababyeyi cyane cyane b’abagore kwita ku bagize umuryango, aho ngo usanga ari byo biharirwa umwana w’umukobwa bikamuviramo gusiba ishuri kubera izo mbogamizi zose.
Yashimiye abana b’abakobwa bitwaye neza mu bizamini by’amashuri abanza n’icyiciro rusange by’amashuri yisumbuye bagatsinda neza.
Yavuze ko gutsinda neza bigira akamaro kuri bo ubwabo ariko ni n’umusanzu wabo mu kwerekana ko umwana w’umukobwa na we ashoboye.
Kaliza Keren wiga mu mwaka wa Gatanu muri FAWE Girls School, yishimira gahunda y’uburinganire n’ubwuzuzanye Leta yashyize imbere ikindi ngo ashima, ni ukuba umukobwa afite ijambo na we akaba yaragaragaje ko ashoboye.
Yagize ati: “Icyo twishimira cyane, umwana w’umukobwa ubungubu hari intambwe yagezeho. Mu ishuri urabona ko atsinda neza ku rwego rw’Igihugu, muri rusange mu buzima hari aho umukobwa yigejeje. Ibyo ntitwabyigezaho twenyine kuko dufite Leta itureberera ndetse n’abayobozi b’igihugu cyacu”.
MIGEPROF yavuze ko Umunsi w’Umwana w’Umukobwa utavuze ko umwana w’umuhungu yibagiranye ahubwo ngo ni uko umukobwa yahuraga n’inzitizi zatumaga atagera ku nzozi ze.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.