Biravugwa ko Umutwe w’abacanshuro wa Blackwater washinzwe n’umunyamerika Erik Dean Prince wahoze mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika waba uri kwitegura kuza mu burasirazuba bwa DRC, gusimbura ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO.
Bimwe mu byagaragaye muri raporo zitandukanye ni uko Erik Dean Prince Yaba yaramaze kugirana ibiganiro byihariye na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo umutwe ayoboye uze gukorera mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Erik Dean Prince arashaka kwinjiza uyu mutwe wa gisirikare wigenga witwa Blackwater mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ashaka kuzana abacancuro 2500 kugira ngo bazasimbure ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO.
Raporo nshya y’impuguke za Loni zikurikiranira hafi umutekano wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igaragaza ko Prince yagerageje kugirana amasezerano n’ubutegetsi bw’i Kinshasa ku buryo habaho ubufatanye mu gukumira ugufata ibice k’umutwe witwaje intwaro wa M23 no kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro.
Prince yabaye ofisiye mu mutwe kabuhariwe w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika urwanira mu mazi, uzwi nka ‘Navy Seal’, kuva mu 1993 kugeza mu 1995 ubwo se, Edgar Prince, yari amaze gupfa. Nyuma y’imyaka ibiri, yashinze Blackwater, akorana bya hafi n’igihugu cye mu butumwa butandukanye.
Muri iyi raporo yasohotse mu Ukuboza 2023, izi mpuguke zasobanuye ko zifite ibimenyetso by’uko Prince yashatse kohereza muri Kivu y’Amajyaruguru abacancuro 2500 bakomoka muri Colombia, Mexique na Argentina, mu gihe Ingabo za MONUSCO zasabwaga gutaha.
Aya masezerano yagombaga gushingira ku biganiro byabayeho mu 2023 hagati y’ubutegetsi bwa RDC na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu; igihugu gifitanye umubano wihariye na Prince.
Uyu Munyamerika we yari akomeje gushakisha amakuru yatuma igikorwa cyo gutaha kwa MONUSCO cyihuta.
Impuguke za Loni zasobanuye ko isinywa ry’aya masezerano ryaje guhagarikwa ubwo byamenyekanaga ko hari ibiganiro biri kuba, ariko ikitaramenyekana ni ukuba ryarahagaritswe burundu cyangwa ari iby’agateganyo.
Hari ibindi bitarasobanuka birimo: igihe amasezerano yazasinyirwa, uko abacancuro ba Prince bazahabwa intwaro, niba Amerika yaragize uruhare muri ibi biganiro n’ibindi.
Icyakoze, nk’uko bisanzwe ku mitwe nka Blackwater, hari impungenge z’uko hazabaho kwinjiza mu gihugu intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.
Impuguke za Loni zagaragaje ko Prince yagize uruhare mu gikorwa cyo kohereza abacancuro muri Libya no guha intwaro Gen Khalifa Haftar warwanyaga ubutegetsi bw’iki gihugu mu 2019 kandi ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zabigizemo uruhare.
Uyu Munyamerika avugwaho kandi kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Yemeni mu 2015 no mu bikorwa byo guhangana n’ibitero byo mu mazi muri Somalia mu 2012.
Prince avugwaho gukorana n’u Bushinwa, bishingiye ku bufasha yahawe n’ikigo cy’iki gihugu ubwo yashingaga ikigo cyitwa FSG (Frontier Services Group) mu 2014 cyari kigamije gushyigikira imishinga y’u Bushinwa yerekeye ku nganda muri Afurika.
Ibikorwa bya FSG ariko byateje impaka kuko yashinjwe guha abasirikare b’u Bushinwa imyitozo kabuhariwe. Byageze mu 2023, Amerika ifatira iki kigo ibihano, igishinja gutoza abapilote b’Abashinwa ariko cyarabihakanye, gisobanura ko kidatanga serivisi z’umutekano.
Muri iki gihe, u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bihanze amaso amabuye y’agaciro yo muri RDC.
Ku ruhande rw’u Bushinwa, bwo buherutse gutangaza ko bushaka kubaka muri iki gihugu cya Afurika imihanda y’ibilometero 7.000 izabworohereza mu bucukuzi bwa Cobalt na Copper.
Urubuga Inkstick Media rugaragaza ko kohereza abacancuro 2500 kugira ngo barinde ibirombe muri Kivu y’Amajyaruguru bishobora guhungabanya umutekano w’iyi ntara kurusha uko bisanzwe bimeze, uruhare rwa Prince muri ibi bikorwa rugasa no kongera umunyu mu gisebe cy’umufunzo bitewe n’amateka ye