Uruganda Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation (REMCO) rukorera mu Rwanda rukomeje kwigaragaza nk’uruganda rukomeye mu gukora intwaro zigezweho, zikoreshwa n’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’iz’ibihugu by’inshuti.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Izi ntwaro zagaragajwe mu imurikagurisha mpuzamahanga ryahuriyemo inzego z’umutekano, inganda n’abafatanyabikorwa, ryabereye i Kigali muri iki cyumweru.
Ibi bikoresho bikorerwa mu Rwanda byerekanywe ku nshuro ya mbere mu buryo bwimbitse mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Mutekano muri Afurika (International Security Conference Africa – ISCA), byibanda ku ntwaro zigezweho ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare bikoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’umutekano.
Uruganda rwa REMCO rukorera mu Karere ka Gasabo mu cyanya cyahariwe inganda i Kigali, ni rwo ruganda rukuru rutunganya intwaro mu Rwanda.
Rushinzwe gukora ibikoresho bya gisirikare bihabwa Ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse no gutanga umusanzu mu kubaka ubushobozi bw’ibihugu by’inshuti mu by’umutekano.
Uru ruganda rukorana n’uruganda ruzwi ku rwego mpuzamahanga rukorera muri Israel, Israel Weapon Industries (IWI).
Ibi bituma intwaro zikorerwa mu Rwanda zujuje ubuziranenge mpuzamahanga, bityo zigakoreshwa mu bikorwa nyirizina byo ku rugamba n’inzego z’umutekano zo mu Rwanda no muri Israel.
Izi ntwaro zikorwa n’uru ruganda zifite ubushobozi buhambaye. Muri zo harimo: Imbunda nto (pistolets), Imbunda nini (assault rifles) nka ARAD5/300BKL, ishobora kurasa ku ntera ya metero 500, Imbunda za ba mudahusha (snipers): ACE SNIPER na ARAD SNIPER zishobora kurasa zikanagera ku ntera ya metero 800
Uru ruganda kandi rukora Imbunda zo mu bwoko bwa machine gun nka NEGEV ULMG, Indebakure (night vision sights) zifasha abasirikare mu mirimo y’ijoro.
Ibice byinshi bigize izi ntwaro bikorerwa imbere mu gihugu, mu gihe ibice bike nk’amasasu, magazini n’ama lens bikomeje gutumizwa hanze bitewe n’uburyo buhanitse bikorwamo.
REMCO ikora kandi ibikoresho bikoreshwa n’imitwe yihariye irwanya iterabwoba, izihangana n’imyivumbagatanyo ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu myitozo yo kurasa. Ibi byose bifasha mu kongerera ubushobozi ingabo no guteza imbere ubushakashatsi mu by’inganda z’umutekano.
Uretse ibikoresho bikorerwa mu Rwanda, ISCA yanamurikiwemo ibikoresho bya gisirikare bikorerwa mu bindi bihugu birimo Misiri, Turikiya n’ahandi, aho hagiye herekanwa iterambere n’udushya mu bijyanye n’intwaro n’ubwirinzi.