Friday, May 23, 2025
Friday, May 23, 2025
spot_img
HomePolitikeHamenyekanye inkomoko y'amabuye y'agaciro u Rwanda rukoresha mu gukora intwaro n'ibindi bikoresho...

Hamenyekanye inkomoko y’amabuye y’agaciro u Rwanda rukoresha mu gukora intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

Mu gihe benshi bagitekereza ko u Rwanda rudafite amabuye y’agaciro menshi, ubushakashatsi bushya n’inkuru zavumbuwe n’inzego z’umutekano n’ubushakashatsi zigaragaza ko igihugu gifite ubukungu butagaragara ku maso—buri mu butaka bwacyo.  

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Mu Karere ka Rulindo, ni ho haturuka amwe mu mabuye y’agaciro akoreshwa mu gukora intwaro zigezweho zikorwa mu Rwanda. 

Iyo ni inkuru idasanzwe kandi itari yarigeze ivugwa cyane mu ruhando rw’itangazamakuru, kuko mu mvugo rusange, Abanyarwanda bazwiho kuvuga amagambo make, ibikorwa bikivugira. 

Mu mirambi no mu misozi y’Akarere ka Rulindo, hatangiye gusobanuka ko habitse imwe mu mitungo kamere ishobora guhindura ishusho y’ubwigenge bw’inganda z’intwaro mu Rwanda. 

Amwe mu mabuye y’agaciro aboneka muri ako karere, birimo ayifashishwa mu gukora ibyuma bikomeye cyane, byagaragaye ko akoreshwa na Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation (REMCO), uruganda rukora ibikoresho bya gisirikare ku rwego rwo hejuru. 

Inzobere mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro zivuga ko Rulindo ifite “ububuiko” bw’amabuye ashobora guha isi yose ibyuma bikenerwa mu nganda z’intwaro mu gihe kirekire.  

Ibi bishimangira ko u Rwanda rutari urwo gucuruza gusa amabuye y’agaciro ku masoko mpuzamahanga, ahubwo runabasha kuyahindura ibikoresho bifatika bifasha kurinda igihugu no gufasha ibindi bihugu by’inshuti. 

REMCO ni uruganda rugezweho rufite icyicaro mu Cyanya cy’Inganda cya Kigali, mu Karere ka Gasabo. Rwatangiye gukora intwaro n’ibikoresho bya gisirikare bifasha Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu bikorwa by’umutekano n’icyo bise “defensive innovation”. Uru ruganda kandi rufite intego yo gufasha ibihugu by’inshuti kubona ibikoresho byujuje ubuziranenge mpuzamahanga. 

Mu Nama Mpuzamahanga y’Umutekano muri Afurika (ISCA), intwaro zikorerwa mu Rwanda zarerekanwe, zirimo imbunda nto n’inini, ibyuma byo kwitozaho kurasa, ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga rihanitse nka night vision sights. 

Zimwe mu mbunda zikorerwa muri REMCO ku bufatanye n’Uruganda rukomeye rwa Israel, Israel Weapon Industries (IWI), harimo: Masotela (Pistolets), Imbunda nini zirasa ku ntera ya metero 500, ARAD5/300BKL, izo zikoreshwa cyane n’abasirikare bo ku rugamba 

Hari kandi imbunda za ACE SNIPER na ARAD SNIPER, zishobora kurasa ku ntera ya metero 800, Machine Gun NEGEV ULMG, ifite ubushobozi bwo kurasa mu buryo buhoraho kandi bwihuse. 

Izi ntwaro zemewe gukoreshwa ku rugamba, kandi magingo aya zikoreshwa n’ingabo z’u Rwanda n’iza Israel. 

Nubwo hari ibice bimwe by’izi mbunda bikigarurwa hanze y’igihugu—nk’amasasu, ububiko bw’amasasu (magazine) na lens—ibyinshi mu bigize izi ntwaro bikorerwa mu Rwanda.  

Ibi byerekana intambwe nini igihugu cyateye mu guhanga ibikoresho byacyo bwite mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bwo kwirwanaho no gutanga umusanzu mu kurinda amahoro ku mugabane wa Afurika. 

Nubwo ibihugu byinshi bya Afurika bigikoresha intwaro zitumizwa mu mahanga, u Rwanda ruri mu nzira idasanzwe.  

Mu cyerekezo cyarwo, harimo kwigira, gushyira imbere ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi buva imbere mu gihugu, no gutanga ibisubizo ku bibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera hirya no hino. 

Intwaro zikorerwa i Kigali ziri ku rwego rumwe n’izikorerwa mu bihugu bikomeye nka Turikiya na Misiri, byombi byamuritse ibikoresho byabyo muri ISCA. Ibi bigaragaza ko u Rwanda rutagihanganye gusa mu buhinzi cyangwa serivisi, ahubwo rwinjiye mu zindi nzego nyinshi kandi rzifite ingaruka zikomeye ku mutekano n’ubukungu bwacyo. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe