Sunday, May 4, 2025
Sunday, May 4, 2025
spot_img
HomeUrukundoHamenyekanye Impamvu ikomeye iri gutuma Abanya-Kigali benshi batagifite ubushake bwo gukora urukundo...

Hamenyekanye Impamvu ikomeye iri gutuma Abanya-Kigali benshi batagifite ubushake bwo gukora urukundo rwo mu mashuka

Mu mujyi wa Kigali, Abanya-Kigali benshi baragenda batakaza ubushake bwo gukora urukundo rwo mu mashuka, ibintu bivugwa ko bifitanye isano n’izamuka rikabije ry’ibiciro mu buzima bwa buri munsi.  

Ubu ni bumwe mu busesenguzi buvugwa mu bushakashatsi bushya bwakozwe na sosiyete yitwa Afterpay. 

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko imibereho ikomeje kugora Abanya-Kigali ku buryo bamwe batakibona umwanya cyangwa ubushake bwo gutera akabariro.  

Bivugwa ko Abanya-Kigali bagera kuri 16% bahangayikishijwe no kutagira ubushake bwo gukora urukundo rwo mu buriri, mu gihe umwe kuri barindwi avuga ko agira irungu rikabije rishingiye ku rukundo. 

Chantelle Otten, inzobere mu buzima bw’imyororokere, yemeza ko ibibazo by’ubukungu n’imibereho y’umunsi ku wundi bishobora guteza igitutu gikomeye ku muturage, harimo n’Abanya-Kigali, bigatuma ubushake bwo gukora imibonano bugabanuka cyangwa bukazimira burundu. 

Nubwo bimeze gutyo, Otten avuga ko ntacyo bitwaye niba umuntu nta mafaranga menshi afite kuko hari ibindi bikorwa bishobora gufasha mu kongera ubushake, nko gusabana, kugira umwanya wo kwishimisha no kugira ibiganiro byimbitse hagati y’abakundana.  

Yibutsa Abanya-Kigali ko gukora urukundo rwo mu buriri ubwabyo ishobora gutuma umuntu arushaho kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe. 

Ubushakashatsi bwa Afterpay kandi buvuga ko hari ibikorwa bishobora gutuma Abanya-Kigali bongera kwiyumvamo ubusabane, nko kumva umuziki, gucana amatara y’amabara ashimisha, ndetse no kwita ku buryo bw’imibanire buri munsi.  

Abagera kuri 17% mu bitabiriye ubushakashatsi bavuze ko ibi bikorwa bibafasha kugarura akanyamuneza n’ubushake bwo gusabana. 

Ikindi cyagaragajwe nk’umuti urambye ni ugushyira imbere ibiganiro biganisha ku kumenyana no kumva ibyifuzo by’umwe n’undi, hagati y’abakundana cyangwa abashakanye.  

Abanya-Kigali ngo bagirwa inama yo kuganira ku bibahangayikishije aho kubihisha, kuko bituma barushaho kwizerana no gufatanya gukemura ibibazo. 

Chantelle asoza avuga ko ibintu bisanzwe kandi bidahenze nk’uko umwe ashobora gutungura undi mu rukundo, gutegurira umukunzi amafunguro cyangwa kumukorera massage, byose bifite uruhare runini mu kongera ubushake no kurushaho kuryoherwa n’ubuzima bw’urukundo – ibyo byose bidakeneye ubukire cyangwa ifaranga ryinshi. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe