Hari ibihugu by’i Burayi byabanje kwitambika mu mugambi wo kunyuza abacanshuro ku mupaka w’u Rwanda banga guseba, ari na cyo cyatumye baruca bararumira nkuko byatangajwe na Gen (Rtd) James Kabarebe, usanzwe ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’Akarere.
Abacanshuro barenga 280 banyujijwe ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC mu mpera za Mutarama 2025 nyuma y’uko bafatiwe ku rugamba n’umutwe wa M23.
Aba bacanshuro bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania, bifatanyaga n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu 2022.
Gen (Rtd) James Kabarebe yabigarutseho mu nama yabaye ku wa 5 Werurwe 2025, ikaba ari inama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko ku miterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, ingaruka zayo n’ingamba zo kuyirwanya,
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’Akarere yagaragaje ko intambara irwanirwa mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo irimo imitwe myinshi igizwe n’ingabo za FARDC, FDLR (igizwe nabasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994), SAMIRDC, by’umwihariko hakaba abacanshuro b’Abanyaburayi bahawe ikiraka nyamara bitemewe n’amategeko mpuzamahanga.
Gen (Rtd) James Kabarebe yagize ati “Nta munsi n’umwe umuryango mpuzamahanga wigeze uvuga ku kibazo cy’abacanshuro muri RDC kandi ari ibintu bitemewe n’umuryango mpuzamahanga. […] ahubwo no kugira ngo bave i Goma bace mu Rwanda bataha na byo bari babirwanyije. Abazungu bari babirwanyije, hari za Ambasade rwose hano zahagurutse ziraduhagurukira ziravuga ziti ’muramenye bariya bantu batavanwa mu nkambi za Monusco ngo bace mu Rwanda bagenda’. Icyo bangaga ni iki? Bangaga kumwara. Bangaga ikimwaro no kubagaragaza.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’Akarere yagaragaje ko ibyo bihugu byirinda guseba.
Ati “Barabapfukiranye ntibigeze bashaka ko bamenyekana n’umunsi n’umwe. Ikindi bangaga kubona ku mupaka w’u Rwanda abasirikare bacu n’Abapolisi basaka uruhu rwera. Iyo abacanshuro baba Abirabura, baba barabemeye baranabavuze ariko kuko bari Abazungu barabahishiriye banga kubavuga n’umunsi n’umwe no kugeza n’uyu munsi ntacyo barigera babavugaho.”
