Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeHamenyekanye ibyo Evariste Ndayishimiye yaganiriye na Salva Kiir Mayardit uyobora umuryango w’Afrika...

Hamenyekanye ibyo Evariste Ndayishimiye yaganiriye na Salva Kiir Mayardit uyobora umuryango w’Afrika y’iburasirazuba, EAC.

Ku wa gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2024, Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba, Salva Kiir Mayardit yagiranye ibiganiro na perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi. 

Perezida Salva Kiir Mayardit yageze i Bujumbura ku gicamunsi cyo ku wa gatanu, aho yari kumwe n’itsinda ry’abamuherekeje ririmo umunyabanga mukuru w’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba, EAC, Peter Mathuki, ukomoka mu gihugu cya Kenya. 

Ibinyamakuru by’i Burundi byanditse ko yakiriwe ku kibuga cy’indege cyitiriwe Melchior Ndadaye na Minisitiri Ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba. 

Amakuru avuga ko “yaje mu ruzinduko rw’akazi aho aganira n’abayobozi batandukanye.” 

Nk’uko byatangajwe n’ibiro bikuru bya Perezida w’u Burundi, Ntare rushatsi, Salva Kiir Mayardit hamwe n’itsinda ry’abamuherekeje bakiririwe ku kibuga cy’indege, bakirwa na Minisitiri Gervais Abayeho. 

Ibi biro by’umukuru w’igihugu binavuga ko Kiir Mayardit yahise ajya ku bonana na Ndayishimiye, maze baganira ku bibazo by’ugarije akarere harimo n’umutekano muke uvugwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Uruzinduko rwa Salva Kiir Mayardit, mu karere k’ibiyaga bigari, u Rwanda, RDC n’u Burundi, rugamije kuzahura umubano hagati y’ibi bihugu byo mu karere, nk’uko byatangajwe ubwo yari akigera i Kigali mu Rwanda. 

Perezida Kiir ku wa 22 Gashyantare 2024 yageze mu Rwanda agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, byari birimo n’itsinda riyobowe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, byagarutse ku ntandaro y’umutekano muke mu karere ndetse n’ibijyanye n’imikorere ya EAC. 

Perezida Kagame w’u Rwanda na Salva Kiir Mayardit bagarutse ku mwuka w’intambara uri mu Burasirazuba bwa RDC, bagaragaza ko amahoro n’umutekano ari ingenzi kugira ngo imibereho y’abaturage n’ubukungu bitere imbere. 

Aba bakuru b’ibihugu byombi bavuga ko amahoro yagaruka mu Burasirazuba bwa RDC mu gihe cyose haba hubahirijwe amasezerano ya Luanda na Nairobi, yo mu 2022. 

Perezida Salva Kiir asuye ibihugu byombi mu gihe umubano wabyo utifashe neza, ndetse u Burundi bwafunze imipaka yose yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda kuva muri Mutarama 2024, burushinja gutera inkunga umutwe wa RED Tabara, ukorera muri Kivu y’Amajyepfo ariko u Rwanda rubitera utwatsi. 

Ni mu gihe kandi umubazo hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe gito yinjiye muri uyu muryango na wo wazambye kuva mu 2022 ubwo M23 yongeraga kwegura intwaro iharanira uburenganzira bw’Abavuga Ikinyarwanda bahohoterwa. 

By’umwihariko u Burundi bufite ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bakomeje kurwana na M23. 

Kagame w’u Rwanda na Salva Kiir bagaragaje impungenge ko intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakwaguka igakwira akarere kose. 

Perezida wa Sudan y’Epfo arava i Bujumbura ahite yerekeza i Kinshasa, mu murwa mukuru wa RDC, aho aza kugirana ibiganiro na perezida Félix Tshisekedi. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights