Amakuru mashya yemejwe aragaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa buri gukoresha abasirikare b’igisirikare cya Leta (FARDC), abarwanyi b’imitwe irimo Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi, bakabambika impuzankano za AFC/M23 mu rwego rwo kuyobya uburari no gusenya ibiganiro by’amahoro.
Ibi bikorwa by’uburiganya bikomeje kuvumburwa mu gihe imitwe iharanira impinduka n’amahoro ikomeje kugaragaza ubushake bwo gushyira iherezo ku ntambara imaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Icyakora, bamwe mu bayobozi ba politiki n’igisirikare cya Congo bagaragara nk’abadafite inyota y’amahoro, ahubwo bagahitamo amayeri agamije guharabika no guteza imvururu.
Amashusho n’ibimenyetso bitandukanye biri gukwirakwizwa n’abaturage ndetse n’indi miryango yigenga bigaragaza abantu bambaye impuzankano (Uniform) n’ibimenyetso bya AFC/M23 ariko nyuma bikaza kugaragara ko ari abasirikare ba FARDC cyangwa abarwanyi bafitanye umubano n’iyo Leta.
Hari aho basigaye bagaba ibitero ku baturage, bagakora ubwicanyi cyangwa ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi, maze bagasiga icyasha AFC/M23 kugira ngo ishinjwe ibyaha bitakozwe n’ingabo zayo.
Umwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri aka karere waganiriye na ITYAZO yagize ati: “Ni amayeri asanzwe akoreshwa iyo umuntu ashaka guharabika uwo batavuga rumwe. Iyo wabonye ko atari wowe uri gutsinda mu kibuga cy’amahoro, uhita usenya ikibuga.”
Abasesenguzi bavuga ko ibi bikorwa bifite intego yo gusenya icyizere ku rwego mpuzamahanga ku bijyanye n’imishyikirano, kugira ngo Kinshasa ikomeze kubona urwitwazo rwo gukoresha imbaraga za gisirikare aho gukemura ibibazo mu nzira y’amahoro.
Bamwe mu banyapolitiki bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari ndetse n’abashinzwe kugarura amahoro muri Congo bashishikarizwa gukomeza gushishoza no kudashukwa n’ibinyoma n’amafoto yateguwe n’ibi bikorwa by’ubwambuzi bwitwikiriye impuzankano za AFC/M23.
Ibi byemeza ibikomeje kugarukwaho n’abantu benshi ko ikibazo cya RDC gishingiye ku buyobozi butifuza amahoro arambye, ahubwo bukoresha imitwe yitwaje intwaro, amacakubiri nk’intwaro za politiki.
Abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bakomeje kugaragaza umunaniro n’agahinda batewe n’iyo ntambara idashira, aho imiryango myinshi ikomeje kwimurwa, kwicwa, gusahurwa cyangwa gufatwa ku ngufu.
Mu gihe amahanga akomeje gusaba impande zose gushyira imbere amahoro, biragaragara ko hari abatari bake badashaka ko ibiganiro bigezwa ku ntego. Uko ibikorwa nk’ibi by’uburiganya bigenda bigaragazwa, ni ko icyizere cy’abaturage ku kuri n’amahoro gikomeza kuzamuka.