Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeHamenyekanye ibyo abagaba bakuru b’ibihugu byohereje abasirikare babyo kurwana na M23 baganiriye...

Hamenyekanye ibyo abagaba bakuru b’ibihugu byohereje abasirikare babyo kurwana na M23 baganiriye mu nama idasanzwe yabahuje?

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Werurwe 2024, hateranye inama yahuje abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu byohereje abasirikare babyo kujya gufasha igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  kurwanya M23. 

Ni inama yateraniye i Goma mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Iyi nama idasanzwe yo ku rwego rwo hejuru, ibaye nyuma y’uko hari habanje iy’abakuru b’ibihugu bifite ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  

Ni inama yabereye muri Namibia, tariki ya 25 Gashyantare 2024, ikaba yari yitabiriwe na Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Lazarus Chakwera wa Malawi. 

Bose bahurije ku gushaka igisubizo cy’intambara imaze imyaka irenga ibiri ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahanini barebera hamwe uko barwanya M23 imaze kuzengereza abo bahanganye bose. 

Bahuye kandi mu gihe M23 ifite ibice byinshi by’igenzi igenzura byo mu nkengero z’umujyi wa Goma, ndetse n’igice kinini cya Sake harimo na centre y’ubucuruzi ya Kitshanga. Tutibagiwe inzira zose z’ubutaka zihuza u mujyi wa Goma na za teritware. 

Bariya bagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu byohereje ingabo muri RDC bageze i Goma ku munsi w’ejo, bakirwa na Lt Gen. Sikabwe Fall, usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirwanira ku butaka, akaba ahagarariye n’ibikorwa bya operasiyo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. 

Nk’uko ibiro ntaramakuru bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bivuga, umugaba mukuru w’ingabo z’ibihugu byo muri SADC, General Jacob John Mkunda, niwe wakiriwe mbere ku mugoroba w’ejo ku wa kane tariki ya 29 Gashyantare 2024 

General Jacob John Mkunda yakiriwe rimwe n’intumwa y’umugaba mukuru w’ingabo za Malawi, hakurikira ho Gen Christian Tshiwewe Songesa wa RDC, nyuma haza kuza uwa Afrika y’Epfo, General Rudzani Maphwanya na Lt Gen Prime Niyongabo umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi. 

Bari kuganira ku ntambara ingabo za biriya bihugu zihanganyemo na M23, mu bice byo muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo, mu ntera y’ibirometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma, nk’uko byatangajwe na BBC. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights