Igice cy’amajyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyongeye guhura n’umwuka mubi w’intambara, nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025, ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza FARDC zongeye kwinjira mu gace ka Minembwe mu karere kazwiho kuba gutuwemo n’Abanyamulenge, aho zagabye igitero giturutse mu Bibogobogo.
Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba avuga ko abasirikare b’u Burundi barenga 100, bashyigikiwe n’ingabo za Congo, bageze mu gace ka Mulima, kari hafi ya Centre ya Minembwe.
Umwe mu baturage bahatuye yabwiye itangazamakuru ati: “Ubu nkwandikira igitero cy’abasirikare b’u Burundi bagera ku 104 cyazamutse mu Minembwe kuhatera. Giturutse mu Bibogobogo. Ku mugoroba cyageze kwa Mulima ni naho kiraye.”
Mulima ni kamwe mu duce turi hafi cyane ya Minembwe Centre, kandi ifatwa nk’ahantu hafatika ku mpande zose zishaka kwigarurira komine ya Minembwe, ituwe cyane n’Abanyamulenge, ubwoko bw’Abatutsi buri mu misozi y’i Mulenge kuva na kera.
Kuva tariki ya 21 Gashyantare 2025, umutwe wa Twirwaneho wigaruriye Komine ya Minembwe nyuma yo gutsimbura ingabo za Leta ya Congo na z’u Burundi zari zicumbitse yo. Kuva icyo gihe, Twirwaneho yakomeje kurwana n’izi ngabo zombi, ifatanyije na M23, mu kurinda abaturage b’Abanyamulenge ndetse no kwihagararaho.
Kugeza ubu, izi mpande zombi zimaze igihe zihanganye mu duce dutandukanye nka Rugezi, Mikenke, n’inkengero za Mulenge.
Ubuyobozi bwa Twirwaneho buvuga ko butari guhangana na Leta ya Congo nk’igihugu, ahubwo ko burwana n’ingabo zabaye igikoresho cy’imitwe y’iterabwoba n’abacanshuro babangamiye uburenganzira bw’ubwoko bwabo.
Ku rundi ruhande, si ubwa mbere ingabo z’u Burundi zifatwa nk’izifasha Leta ya Congo mu bikorwa byo kurwanya M23 na Twirwaneho.
Izi ngabo zagiye zigaragara mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo nka Bijombo, Rwitsankuku, Nyamara na Gipupu. Mu minsi yashize, izi ngabo zaje gutakaza ibirindiro byinshi nyuma yo gutsindwa mu duce nka Mikenke ku wa 22 Gashyantare 2025.
Biravugwa ko mbere yo kwinjira mu Minembwe, izi ngabo zaherukaga kwakira abasirikare baje kuzisimbura baturutse i Baraka. Ibi bishobora kuba byari igice cy’indi gahunda ndende y’igisirikare ya Congo n’u Burundi yo kwisubiza Minembwe, kimwe mu duce twafashwe na Twirwaneho mu ntambara itarigeze icogora.
Hari kandi amakuru atangazwa n’abaturage n’abakurikirana ibya gisirikare ko ingabo z’u Burundi zifatanya n’imitwe nka FDLR, izwiho kurwanya u Rwanda, ndetse n’umutwe wa Wazalendo, mu bikorwa byo kurwanya M23 na Twirwaneho. Iri tsinda ry’ubufatanye riranashinjwa kwibasira abaturage b’Abanyamulenge, kubasahura inka, no gutwika amazu yabo.
Nubwo ingabo za Leta ya Congo zifite inshingano zo kurinda abaturage bayo, hari ibyemezo bikomeje gushidikanywaho n’imiryango mpuzamahanga. Ibi birimo n’uruhare rw’izi ngabo mu bwicanyi bwibasira ubwoko bumwe – Abanyamulenge.
Abaturage n’abasesenguzi batandukanye bahamya ko hari politiki y’irondabwoko yihishe inyuma y’ibi bikorwa byo gusenya imiturire, kunyaga inka, no gukwirakwiza ubwoba mu baturage.
Ibi bikorwa byashyizwe ahagaragara n’itangazamakuru, ndetse byanashimangiwe n’inkuru z’abatangabuhamya, bikomeza kuburira ko igikorwa kiri mu nzira yo gukurura ibyaha byibasira inyoko muntu, birimo ibimenyetso bifatika by’itsembabwoko.
Igice cy’amajyepfo ya Kivu cyakomeje kuba ahantu hadatekanye mu buryo buhoraho, bigizwemo uruhare n’ubusumbane bw’imitwe yitwaje intwaro, imikoranire y’ingabo n’amatsinda y’iterabwoba, ndetse n’imbaraga nke z’ubutegetsi bwa Kinshasa mu guhosha amakimbirane no gutanga ibisubizo birambye.
Abaturage ba Minembwe, cyane cyane Abanyamulenge, bakomeje gusaba Leta ya Congo n’amahanga kwitambika hakiri kare kugira ngo birinde ko uru rugomo rudakomera imizi rukabyara Jenoside.
Amashyirahamwe y’uburenganzira bwa muntu akomeje gukangurira Loni n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe kwihutira kohereza indorerezi n’ingabo z’amahoro.
Ubuyobozi bwa Twirwaneho, mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga zabo, bwasabye ko habaho ibiganiro bishingiye ku kuri, ubutabera, no kubaha uburenganzira bw’abaturage batuye Kivu y’Amajyepfo. Bavuga ko bakomeje kwirwanaho kubera uburenganzira bwabo bw’ibanze bwakomeje guhonyorwa n’ingabo n’imitwe y’amoko abogamiye ku bwoko bumwe.
Mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho. Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Cyangwa hano udukurikirane kuri Twitter.