Monday, June 2, 2025
Monday, June 2, 2025
spot_img
HomePolitikeHamenyekanye ibyakorewe Inkumi y’ikizungerezi yari yatumwe n'u Burundi kwivugana Komanda w’Ihuriro rya...

Hamenyekanye ibyakorewe Inkumi y’ikizungerezi yari yatumwe n’u Burundi kwivugana Komanda w’Ihuriro rya AFC/M23

Ku wa Kane tariki ya 29 Gicurasi, mu gace ka Mikenke hafatiwe umukobwa w’ikizungerezi bivugwa ko yari yoherejwe kugira ngo yivugane Général de Brigade Sematama Charles, uyobora umutwe wa Twirwaneho ubarizwa mu Ihuriro rya AFC/M23. 

Amakuru avuga ko ubwo yageraga muri Mikenke, uwo mukobwa yahise ashakisha uburyo yabona abasirikare bamuhuza n’uwo muyobozi, abizeza ko ashaka nimero ye ya telefoni. 

Bivugwa ko yifashishije umwe mu bagore basanzwe bageza ibiribwa mu kigo cya gisirikare cy’Abasirikare ba AFC/M23, amwizeza amafaranga $500 mu gihe yamufasha kubona iyo nimero ya Général Sematama. 

Uyu mugore, nk’uko bivugwa, yahise abimenyesha bamwe mu basirikare, bagira amakenga maze baramufata. 

Mu gihe cyo kumubaza, uwo mukobwa yemeye ko yari yaraye mu kigo cya gisirikare cy’Ingabo z’u Burundi n’iza FARDC, aho bivugwa ko yari acumbikiwe kwa Colonel witwa Nyamusaraba, nk’uko amakuru akomeza abivuga. 

Biravugwa ko ari Ingabo za FARDC n’iz’u Burundi ari zo zamwohereje kuri uwo muyobozi wa Twirwaneho ibarizwa mu Ihuriro rya AFC/M23. 

Ihuriro rya AFC/M23 rimaze iminsi rigerwaho n’ibitero by’ubutasi bujya kumera nk’ibi byagabwe kuri Gén. Sematama, nyuma y’uko hashize igihe gito hishwe undi muyobozi w’ingenzi muri Twirwaneho, Gén. Michel Rukunda uzwi nka Makanika, wahoze ayoboye iryo huriro rigamije kurengera Abanyamulenge. 

Gén. Makanika yishwe muri Gashyantare uyu mwaka mu gitero cya drone cyagabwe na FARDC. Nyuma y’urupfu rwe, Sematama ni we wamusimbuye. 

Nyuma y’urwo rupfu kandi, Twiho yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kwinjira ku mugaragaro mu muryango mugari w’Ihuriro rya AFC/M23, rirwanira uburenganzira bw’abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe