Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeHamenyekanye andi mayeri agiye kugeragezwa n’ingabo za SADC mu kurwanya M23 yazengereje...

Hamenyekanye andi mayeri agiye kugeragezwa n’ingabo za SADC mu kurwanya M23 yazengereje ihuriro ry’ingabo n’abacancuro barwanirira FARDC. Amafoto

Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa SADC yatangaje ko Ingabo zayo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje gutoza Igisirikare cya FARDC, aho zitozwa kurasisha imbunda ziremereye, zizwi nka “artillery.” 

Yabitangaje akoresheje urubuga rwa x rwa SADC, aho yavuze ko ingabo z’uyu muryango zirimo gusohoza inshingano zawo mu butumwa zagiyemo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Ati: “SADC irimo gutoza Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurasisha imbunda ziremereye, kugira ngo zibashe kurwana na M23.” 

Ubu butumwa bwaherekejwe n’amashusho agaragaza imyitozo ihabwa ingabo za FARDC. 

Ayo mahugurwa akaba agamije kuzamura imikorere y’ingabo za FARDC mu rwego rwo kugira ngo bazarusheho kurwana na M23 imaze igihe izengereje ihuriro ry’ingabo n’abacancuro barwana ku ruhande rwa FARDC. 

Ni amahugurwa ari kuba nyuma yuko ubuyobozi bw’ingabo za SADC n’ubuyobozi bw’ingabo za FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaru baherukaga kugirana ibiganiro by’uburyo bazakoranamo. 

Ni ibiganiro byabereye i Goma, bikaba byarabaye ku wa Kabiri, byitabirwa na Lt Gen Sikabwe Fall usanzwe ari umukuru w’ingabo za RDC zirwanira ku butaka na guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Maj Gen Peter Cirumwami Nkuba, ndetse n’uhagarariye ingabo za SADC, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Maj Gen Monwabisi Dyokopu. 

Ibyo biganiro na none byari bigamije kunoza imikoranire hagati ya SADC na FARDC mu rugamba bahanganyemo na M23. 

Nyuma y’ibi biganiro Maj Gen Monwabisi Dyokopu yahise asura ibirindiro by’ingabo ziri ku rugamba biherereye i Masisi, kugira ngo azitere ingabo mu bitugu. 

Tariki ya 15 Ukuboza 2023 nibwo Ingabo za SADC zigizwe n’iza Afrika y’Epfo, iza Malawi n’iza Tanzania zageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hashingiwe ku byemezo by’abakuru bi b’ihugu bigize uwo muryango byari byafatiwe muri Namibia tariki ya 08 Gicurasi 2023.  

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights