Monday, May 5, 2025
Monday, May 5, 2025
spot_img
HomeUbutaberaHamenyekanye amakuru mashya y’ibyabaye kuri wa musore w’imyaka 20 wasambanyije abakobwa babiri...

Hamenyekanye amakuru mashya y’ibyabaye kuri wa musore w’imyaka 20 wasambanyije abakobwa babiri icyarimwe abasimburanaho

Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Rutsiro, wari umaze iminsi ashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho icyaha cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa barimo uw’imyaka 12 n’uw’imyaka 13, yafatiwe mu Murenge wa Nyabirasi, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2025. 

Amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Bwana Mpirwa Migabo, avuga ko uyu musore yafatiwe mu Kagari ka Mubuga aho asanzwe atuye, nyuma y’igihe cyari gishize yidegembya. 

Bwana Migabo yagize ati: “Nibyo koko uwo musore washakishwaga akekwaho gusambanya abana babiri, barimo uw’imyaka 13 n’uw’imyaka 12 yafatiwe mu Kagari atuyemo yidegembya.” 

“Abo bana bahuriye na we aho afungiye kugira ngo bagaragarize Ubugenzacyaha niba uwafashwe ari we koko.” 

Ibyaha akekwaho bikaba byarakozwe ubwo yasanze aba bana mu ishyamba, aho bari bagiye gutashya inkwi zo gucana, maze bivugwa ko yahise abakorera ayo mahano. 

Nyuma yo gufatwa, uyu musore yahise ashyikirizwa Polisi y’u Rwanda ishami rya Kivumu, aho iperereza ryimbitse rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byaha aregwa. 

Inzego z’umutekano hamwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze barasaba ababyeyi n’abarera kujya bashishikarira kuganiriza no kurinda abana babo, cyane cyane igihe bari mu bikorwa bibasaba kujya kure y’ingo. 

Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’amategeko y’u Rwanda mu buryo bukakaye, aho uwagihamijwe n’inkiko ahanishwa igifungo kitarengeje imyaka 25, hashingiwe ku bimenyetso no ku cyemezo cy’urukiko. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe