Biravugwa ko Urwego rushinzwe ubutasi mu Burundi (SNR) rwatangiye kwica Imbonerakure n’abasirikare ba kiriya gihugu batinye bakanga kujya mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwana na M23.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Amakuru aturuka muri kiriya gihugu avuga ko ababarirwa mu munani ari bo bamaze kwicwa.
U Burundi bumaze igihe bwohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abasirikare babwo n’Imbonerakure bo guha umusada Ingabo za FARDC zimaze imyaka irenga ibiri zihanganye mu ntambara na M23.
Gusa ariko hari bamwe mu basirikare n’imbonerakure batinya bakanga kujya kurwana iriya ntambara, kubera kudasobanukirwa impamvu u Burundi bwayinjiyemo.
Aba usibye gutabwa muri yombi bagafungwa, ngo banamaze igihe bicwa urusorongo nk’uko Radio Publique Africaine ibivuga.
Mu makuru yavuye mu rwego rushinzwe iperereza mu Burundi nuko ku wa 30 Mutarama 2024 hari abantu umunani barimo abasirikare babiri n’Imbonerakure eshashatu zishwe, nyuma yo kuvanwa muri gereza ya SNR iherereye i Bujumbura.
Aba bivugwa ko biciwe mu mashyamba ari hafi y’ahashyinguwe Abanyamulenge biciwe muri Zone Gatumba, nyuma yo kuhajyanwa batwawe mu modoka ya SNR ifite Plaque B6403
Gen de Brigade Ildephonse Habarurema ukuriye urwego rw’ubutasi bw’u Burundi ashinjwa kuba ari we watanze itegeko ryo kwica bariya basirikare n’Imbonerakure abiherewe uburenganzira na Perezida Ndayishimiye.