Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeHamenyekanye amakuru atari meza kuri Lt.Gen Apollinaire HAKIZIMANA uzwi nka Poète usanzwe...

Hamenyekanye amakuru atari meza kuri Lt.Gen Apollinaire HAKIZIMANA uzwi nka Poète usanzwe ari umuvugizi wungirije wa FDLR

Akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’Abibumbye LONI, katangaje ko kafatiye ibihano abarwanyi batandatu b’imitwe itandukanye ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Ni icyemezo cyafashwe ku wa Kabiri, tariki 20 Gashyantare mu 2024. Abarwanyi barebwa n’ibi bihano ni abakomoka mu mitwe irimo ADF, Twirwaneho, CNPSC na FDLR. 

Mu itangazo akanama gashinzwe umutekano muri Loni kashyize hanze rivuga ko mu barebwa n’ibi bihano harimo Col Michel Rukunda wa Twirwaneho, Apollinaire Hakizimana wa FDLR na Mohamed Ali Nkalubo wa ADF. 

Mu bihano bafatiwe harimo kubuzwa gukora ingendo Mpuzamahanga no gufatira imwe mu mitungo yabo. 

Ambasaderi wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Robert Wood yavuze ko igihugu cye gishyigikiye ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagaruka amahoro. 

Ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikira ubusugire n’ibijyanye n’imbibi za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’amahoro arambye ku Banye-Congo.” 

Yakomeje avuga ko “U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikwiriye gusubira inyuma mu rugendo ruganisha ku ntambara. Aba bantu bahanwe bagize uruhare mu byaha bitandukanye.” 

Aba barwanyi bafatiwe ibi bihano mu gihe ikibazo cy’umutekano muke cyane cyane imirwano ihanganishije M23 n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Burasirazuba kigenda kirushaho gufata indi ntera. 

FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda iri mu ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara bahanganyemo na M23. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights