Friday, April 18, 2025
Friday, April 18, 2025
spot_img
HomeOther NewsHamenyekanye amakuru atari meza ku bantu bahanutse ku igorofa ya 2 I...

Hamenyekanye amakuru atari meza ku bantu bahanutse ku igorofa ya 2 I Nyabugogo mu mubyigano w’abashakaga gusuhuza Perezida Kagame

Umujyi wa Kigali watangaje ko abantu 12 bakomeretse ubwo bahanukaga ku igorofa rya kabiri ahazwi nko ku Mashyirahamwe i Nyabugogo, bashaka kureba Umukuru w’Igihugu kugira ngo bamusuhuze.

Abaturage benshi bari bahagaze mu igorofa aho bari bitegeye umuhanda bategereje ko Perezida Kagame wari uvuye mu ruzinduko mu Karere ka Rubavu ahanyura. Mu gihe yari amaze kuhanyura abaturage bose bashakaga kumureba, babyiganye begamira ibyuma bifata abantu [garde-fou] biracika, bitura hasi.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Umujyi wa Kigali ryihanganisha abakomeretse ndetse rikavuga ko bari kwitabwaho.

Ati “Muri iyi mpanuka hakomeretse abantu 12 barimo abagore bane n’abagabo umunani. Babiri bararembye cyane, barimo kwitabwaho mu bitaro bya CHUK, Umujyi wa Kigali ukaba ukomeza kubakurikiranira hafi.”

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Kumi n’Ebyiri n’iminota 15.

Source: Amazuku

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights