Amahuriro y’abacuruzi, za sosiyete sivile ndetse n’amashyirahamwe y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro, arashinja abo mu muryango wa Perezida Félix Tshisekedi wa RDC gusahura umutungo kamere muri Grand-Katanga.
Mu buhamya bahaye ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi, aba baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagaragaje ko ikibazo cyo gusahura amabuye y’agaciro muri Grand-Katanga cyatangiye mu 2015, gifata intera ikomeye kuva mu 2019 ubwo Perezida Tshisekedi yajyaga ku butegetsi.
Umwe muri abo baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko abasirikare b’iki gihugu ndetse n’abo mu zindi nzego zishinzwe umutekano birirwa bahiga abantu bagerageza kugaragaza iki kibazo, mu buryo bushimangira ko abantu bakomeye bafite inyungu bwite mu birombe byo mu ntara zigize Grand-Katanga.
Ati “Abasirikare n’abo mu nzego z’umutekano, cyane cyane muri Kasai, bahiga abagaragaza ikibazo. Bigomba kuvugwa ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko bwinjiriza amafaranga menshi umuryango wa Perezida n’abashoramari batari inyangamugayo.”
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ubucukuzi y’amabuye y’agaciro ryo mu ntara ya Lualaba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yambuwe ikirombe cye n’umuvandimwe wa Perezida Tshisekedi witwa Christian Tshisekedi.
Uyu muyobozi yagize ati “Kuva mu 2019, ibintu byabaye bibi cyane. Katanga yabaye isanduku y’amafaranga y’umuryango wa Perezida, ukura umutungo muri izi ntara, cyane cyane muri Lualaba, nyamara ntacyo ushorayo.”
Yakomeje asobanura ko itegeko rishya rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, risaba ko amafaranga menshi ava mu mutungo ukurwa mu ntara ya Katanga, aba agomba gukoreshwa mu bikorwa byaho by’ishoramari kugira ngo biyigeze imbere.
Gusa aba baturage aba baturage bakomeza bavuga ni uko ibyo bisa n’ibidakorwa, kuko umuryango wa Tshisekedi ufite abantu benshi wohereza mu birombe barimo abanyamahanga baturutse ku mugabane wa Asia, bakahakura miliyoni z’amadolari buri mwaka, bakayohereza i Kinshasa.
Umwe mu bagize ihuriro rishamikiye ku kigo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gishinzwe ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, Gécamines, yagaragaje ko buri muyobozi wo muri iki gihugu aba ashaka kujya muri Katanga kwishakirayo inyungu, atanga urugero kuri Minisitiri w’Ingabo n’uw’Umutekano w’Imbere, bagiyeyo bagihabwa inshingano.
Ati “Twibajije aho amafaranga ajya, [ariko] igisubizo kiroroshye cyane: buri wese aza i Lubumbashi na Kolwezi kwirwanaho. Ba Minisitiri bo ku rwego rw’igihugu bahora baza mu ntara zacu gufata amabahasha yabo…Ntibaza kudutera agatege, baza kwirwanaho.”
Hari imishinga itungwa urutoki nk’uwo kwigisha abanyeshuri b’indashyikirwa bo muri Haut-Katanga na Lualaba, uyoborwa n’umugore wa Perezida Tshisekedi. Umwe mu batanze amakuru yasobanuye ko intego y’uyu mushinga ari nziza, ariko ngo amafaranga ukoreshwa ava mu isanduku y’izi ntara.
Yasobanuye ko hari ikigega cyitwa Fonarev gishinzwe gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, na cyo kiyoborwa n’umugore wa Perezida wa Tshisekedi, nyamara ngo gihabwa umugabane mu musaruro w’amabuye y’agaciro.
Gécamines yabaruye muri Grand Katanga ibirombe bicukurwa binyuranyije n’amategeko, bibitse toni 29.800.000 z’amabuye ya Cuivre ndetse na toni 1.900.000 za Cobalt, afite agaciro ka miliyari 320 z’Amadolari ya Amerika.
Umwe mu nzobere zibitse raporo kuri ibi birombe, yagize ati “Urebye uko i biciro bihagaze ubu, iyi mitungo yose ibarirwa ku gaciro ka miliyari 320 z’Amadolari, itegereje gusahurwa n’umuryango wa Tshisekedi.”
Indi nzobere yasobanuye ko ibirombe byo muri Grand-Katanga byarindwaga n’abashinzwe umutekano basanzwe, ariko ubu basimbuwe n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (GR) kugira ngo abo mu muryango wa Tshisekedi n’abandi bayobozi biborohere gucukura aya mabuye.
Yagize iti “Abanya-Katanga bararambiwe, batangiye kuvuga no gukwirakwiza ibimenyetso by’ibikorwa by’umuryango wa Perezida, ariko na bamwe mu bajenerali n’abaminisitiri. Ubu abarinda Umukuru w’Igihugu bagaragara mu birombe byinshi, bakuyemo abari bahasanzwe, ubu ni bo baharinda kugira ngo ubujura bw’umutungo wacu bukorwe mu mahoro asesuye.”
Bamwe mu bagize sosiyete sivile zo muri Katanga bagaragaza ko bari gukurikiranira hafi urugamba rw’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi, ryarahiriye gusubiza igihugu ku murongo. Bizera ko abarwanyi bayobowe na Corneille Nangaa mu rwego rwa politiki bashobora guhagarika iri sahurwa ry’umutungo wabo.
Abanyamuryango bo mu mashyirahamwe y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse na za sosiyete sivile begereye umunyamategeko w’Umubiligi, Me Bernard Maingain, kugira ngo abafashe kurega abafite uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo muri Grand-Katanga bunyuranyije n’amategeko.
Me Maingain yatangarije iki kinyamakuru ko koko yakiriye iki cyifuzo, ahamya ko mu baregwa barimo abo mu muryango wa Perezida Tshisekedi; basanzwe bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.
Yagize ati “Duteganya gutanga ikirego muri RDC ariko no mu Bubiligi kubera ko abagize uwo muryango bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi. Nshingiye ku makuru mfite, ibimenyetso birimo imibare itandukanye. Ni ibyaha birimo ruswa, kunyereza umutungo no gukoresha amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
RDC ni igihugu gikungahaye ku bwoko bwinshi bw’amabuye y’agaciro, gusa iterambere ry’ubukungu bwayo ryakomeje kudindira bitewe no kuba abayobozi baho bo mu nzego zitandukanye basahura umutungo kamere wayo. Grand-Katanga ni yo ifatwa nk’ikigega kinini cy’amabuye y’agaciro y’iki gihugu, yiganjemo Cuivre, Cobalt, Gasegereti na Diamant.