Perezida Tshisekedi, wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akomeje gushakisha imbaraga zizamufasha gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, aho ari muri gahunda yo guhuriza hamwe abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bafashe umutwe w’iterabwoba wa FDLR muri uwo mugambi.
Ni nyuma yuko mu minsi ishize Tshisekedi yari yatangaje ku mugaragaro ko azakora ibishoboka byose kugira ngo akureho Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Amakuru avuga ko tariki ya 20 Nzeri 2023, Tshisekedi yahuyek n’itsinda ry’Abanyarwanda bigize impunzi bayobowe na Eugène Gasana watorotse ubutabera bakaba barahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi nama yakurikiwe n’indi yabereye mu ngoro ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri i Kinshasa tariki ya 22 Gicurasi 2023, aho aba bombi baganiriye ku guhuza imitwe y’abagizi ba nabi y’Abanyarwanda kugira ngo bakureho Guverinoma y’u Rwanda.
Ubu Tshisekedi yatangiye gushakisha Abanyarwanda bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bahungiye mu bihugu bitandukanye, akaba ashaka ko binjira muri FDLR, umutwe w’iterabwoba ukorera mu Burasirazuba bwa RDC, bakongerera imbaraga ibikorwa byawo byo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mu bo Tshisekedi yifuza ko binjira muri FDLR yashinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, harimo Capt Innocent Sagahutu wahamijwe ibyaha bya jenoside, akaba ari umwe mu Banyarwanda birukanywe na Leta ya Niger, aho yari yarakatiwe na ICTR igifungo cy’imyaka 20, cyaje kugabanywa kigezwa ku myaka 15.
Sagahutu yashinjwaga ibyaha birimo kugira uruhare muri jenoside, gukora jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo gusambanya ku gahato no kurenga ku masezerano ya Geneva. Uyu yabaye Komanda wungirije wa Batayo ishinzwe ubutasi na Komanda wa Kampani A muri EX-FAR.
Yashinjwe gutanga amabwiriza yo gukoresha imodoka z’imitamenwa mu kugaba igitero ku basirikare b’Ababiligi barindaga Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe. Muri jenoside yakorewe Abatutsi, abasirikare 10 b’Ababiligi bishwe n’igisirikare cya Leta y’abajenosideri.
Mu bantu Perezida Tshisekedi ari kwiyegerereza kandi harimo Brig Gen Faustin Ntilikina uzajya muri FDLR aturutse mu Bufaransa, aho bivugwa ko yamaze guhabwa pasiporo na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Tshisekedi akaba amwizeyeho kuzazana n’abandi bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bahoze muri EX-FAR, kugira ngo bongerere FDLR imbaraga.